December 3, 2020
Politiki

Perezida Kagame yatangaje ko yifuza kuzasimburwa n’umugore

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abagore kongera umuvuduko w’ubwiyongere mu myanya ifata ibyemezo kugira ngo bazavemo umusimbura ku mwanya w’Ubuyobozi bw’Igihugu.

Yabitangarije mu Nama y’Umushykirano ya 17 iteraniriye i Kigali kuva kuri uyu wa kane tariki 19-20 Ukuboza 2019.

Perezida Kagame yagize ati”mwongere ’vitesse’(umuvuduko),..njya nifuza rimwe ko uyu mwanya mwampaye ubukurikira uzatwarwa n’umugore, abagabo ntabwo nzi uko mubyumva”.

Umukuru w’Igihugu avuga ko kuba u Rwanda ruza mu bihugu 10 bya mbere ku isi byubahiriza ihame ry’uburinganire bidahagije, akaba asaba ko mu myaka itaha rwazaza mu myanya itanu ya mbere ku isi.

U Rwanda rwashyizeho gahunda ishingiye ku Itegeko nshinga, y’uko mu nzego zose hagombye kugaragaramo byibura abagore 30% mu myanya ifata ibyemezo.

Kuri ubu Inteko ishinga amategeko ifite abagore 61.25%, Guverinoma ikagira 50% by’abagore na 50% by’abagabo.

Chief Editor/IGIRE.RW

Related posts

Ibyavuye mu nama yahuje u Rwanda n’u Burundi ku kibazo cy’impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda

Chief Editor

Abasirikare 410 bagiye mu kiruhuko k’izabukuru abandi 1039 basoza amasezerano y’akazi muri RDF

Chief Editor

Kayonza:Abarema isoko bati”nta kandagira ukarabe zihari”,ubuyobozi buti”ntabushobozi buhari”

Chief Editor

Leave a Comment