Politiki slider

Nta mpamvu n’imwe iha umugabo cyangwa umugore guhohotera uwo bashakanye -Minisitiri Busingye

Minisitiri w’umutekano akaba n’intumwa nkuru ya Guverinoma,Johnston Busingye, yavuze ko nta mpamvu nimwe yatuma abagize umuryango bahohoterana anashimangira ko Leta izakomeza kurinda buri muntu wese gukorerwa ihohoterwa kabone n’iyo byatwara kiguzi kinini.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Mutarama mu kiganiro yagiranye n’abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Karongi ku nsanganyamatsiko igira iti “Sobanukirwa ibyaha ubyirinde; turwanye ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana.”

Akenshi zimwe mu mpamvu zituma habaho ihohotera mu ngo harimo; Ugucana inyuma kw’abashakanye, Ubusambanyi, Gupfa imitungo aho kenshi usanga umwe mu bashakanye asesagura umutungo w’urugo yirengagije inyungu rusange z’umuryango.

Minisitiri Busingye yavuze ko ibyo byose bidakwiye kuba intandaro yo kugira ngo umugabo cyangwa umugore ahohotere uwo bashakanye cyangwa umwana we.

Ati”Nta mpamvu n’imwe iha umugabo cyangwa umugore guhohotera uwo bashakanye cyangwa umwana we. Ababyeyi bacu, abo twashakanye, abavandimwe ndetse n’abana bacu bagomba kurindwa ihohoterwa iryo ariryo ryose kabone n’ubwo byatwara ikiguzi kinini”.

Avuga ko mu gihe habonetse uwakoze icyo cyaha cyo guhohotera ari ngombwa kubimenyekanisha hakiri kare kugira ngo uwahohotewe yitabweho, avurwe ndetse ahabwe n’ubutabera bunoze.

Gusa avuga ko hakiri abantu bahishira uwakoze icyo cyaha aho yatunze agatoki bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’ababyeyi b’uwahohotewe iyo ari umwana.

Ati “Ibyo birasaba ko buri wese aba ijisho rya mugenzi we, agatangira amakuru ku gihe. Nagira ngo kandi nibutse y’uko itegeko rihana umuntu wese uhisha cyangwa uhishira icyaha cy’ubugome cyane cyane ihohoterwa ryo mu ngo.

Akomeza agira ati “Ibi tukaba tubivuga kuko tumaze iminsi tubona aho bamwe mu Bayobozi b’inzego z’ibanze bagerageza kunga abahohotewe n’ababahohoteye. Biteye isoni kumva ko Umuyobozi w’Umudugudu yakunga umuryango w’umwana wasambanijwe n’uwamuhohoteye, kdi ibi ntiduteze na rimwe kuzabyihanganira.”

Umunyamabanga mukuru w’ungirije w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ,RIB, Isabelle Kalihangabo,avuga ko bifatanyije n’inzego zitanduakanye kugira ngo nk’abagenzacyaha bashinzwe kugenza no gutahura ibyaha birimo n’icy’ihohotera bibashe kuborohera.

Ati”Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inshingano yacu yo gukumira, gutahura ndetse no kugenza ibyaha muri rusange n’iby’ihohoterwa by’umwihariko, twifuje kwifantanya n’abayobozi b’inzengo zitandukanye zifite aho zihuriye n’umuturage ndetse n’izishinzwe umutekano kugira ngo turusheho kungurana inama zigamije gufatira hamwe ingamba z’ubufatanye mu guhashya icyo cyorezo”.

Kalihangabo asaba abantu bose gufatanyiriza hamwe bakarwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryabaye nk’icyorezo mu bantu, mu rwego rwo kurikumira burundu banashyikiriza inkiko abakoze icyo cyaha.

Ati”Twese dukwiye gufatanya ngo twamagane, turandure, duhashye icyo cyorezo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ngo ndetse n’irikorerwa abana tuganisha mu gukumira ndetse no gutahura abakoze ibyo byaha tubashyikiriza ubutabera mu gihugu hose”.

Nk’ahandi mu gihugu ihohoterwa rikorerwa mu ngo ndetse n’irikorerwa abana riragaragara cyane kandi abagore akaba aribo bagihohoterwa cyane kandi bikozwe n’abo bashakanaye. Mu mwaka wa 2019, muri aka Karere ka Karongi hakiriwe amadosiye y’ibyaha bijyanye n’ihohoterwa agana na 239. Muri aya madosiye abahohoterwe b’igitsinagore bangana 221 (92%) naho 18 (8%) ari igitsina gabo.

Minisitiri Busingye avuga ko mu gihe habonetse uwakoze icyaha cyo guhohotera ari ngombwa kubimenyekanisha hakiri kare kugira ngo uwahohotewe yitabweho
Abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Karongi bahuriye muri icyo kiganiro kibanze ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo ndetse no ku gitsina
Umunyamabanga mukuru wungirije wa,RIB,Isabelle Kalihangabo asaba abantu bose gufatanyiriza hamwe bakarwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryabaye nk’icyorezo mu bantu

 

Chief Editor/IGIRE.RW

Related posts

U Bubiligi bwahamagaje abadipolomate babwo bateguye igikorwa cyo kwibuka ku munsi utari wo

Chief Editor

Kera kabaye RIB yatangaje aho Kizito Mihigo afungiye itangaza n’ibyaha bibiri bikomeye ikekwaho

Chief Editor

Perezida Kagame yavuze uburyo Abanyarwanda bageze kure mu gukora ibyatuma batarwara Kanseri

Chief Editor

1 comment

Hope September 9, 2020 at 8:07 am

Murakoze cyane….
Intambwe nziza ni ukumenya ko ihohoterwa rikorerwa abagabo mu ngo rikaze cyaneeee

Ndi umuhamya wabyo !!!

Reply

Leave a Comment