Hanze

Covid19:Umuvugabutumwa yafashe amafaranga yose y’itorero ayagura ibyo kurya by’abatishoboye [Amafoto]

Umuvugabutumwa ukiri umukobwa witwa Rev. Lucy Natasha yiyemeje gufata amafaranga yose yari afite kuri konte y’urusengero ayaguramo ibyo kurya afashisha abadafite ibyo kurya muri ibi bihe abantu benshi bari mu kato kubera icyorezo cya Covid 19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus.

Uyu muvugabutumwa w’umukobwa mu bavugabutumwa bakunzwe cyane mu gihugu cya Kenya ayobora urusengero rwitwa Prophetic Latter Glory Ministries International.

Muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, abantu benshi ubuzima bwarahagaze kuko ntakazi kari gukorwa, abenshi bari mu kato murwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Igihugu cya Kenya nacyo ni kimwe mu bihugu bya Afurika byibasiwe n’icyorezo cya Covid19, aho nacyo gifite ibwiriza rivuga ko nta muturage wemerewe kuva mu rugo.

Kugeza ubu Kenya arabarura abantu 126 bamaze kwandura coronavirus ndetse hakaba hamaze gupfa 4.

Rev. Lucy Natasha yari amaze iminsi ashakisha ubuafasha butandukanye agamije gufasha abantu badafite ibyo kurya muri ibi bihe bitoroshye.

Natasha ubwao yaganiraga n’ikinyamakuru Nairobiwire yavuzeko ubufasha yifuzaga atigeze abubona ariyo mpamvu yahisemo gufata amafranga yose yari afite kuri konte y’urusengero ayobora, kuko nubundi ngo amenshi ni amaturo yatuwe Imana kandi Imana ni abantu ikaba n’urukundo.

Yagize ati Nasabye ubufasha mbinyujije ku mbuga nkoranyambaga zanjye, ubufasha nifuzaga ntabwo nabonye, niyo mpamvu nahise mfata amafaranga yose twari dufite kuri konte y’urusengero, amenshi yari amaturo y’abakirisitu bacu bagiye batura.”

Akomeza agira ati Gufata icya cumi n’amaturo nkaguriramo abashonje ibyo kurya, ndumva byari ngombwa cyane, sibibi kuri njyewe.

Uyu muvugabutumwa yaguze ibyo kurya birimo umuceri, amavuta, ifu y’ubugari, ibikoresho by’isuku, birimo amasabune nibindi, ibi byose babifashishije imiryango idafite ibyo kurya muri iyi minsi, isi yose ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus.

Rev. Lucy Natasha, abarirwa mu baherwe muri Kenya, kuko afite indege ze bwite agendamo ndetse n’amamodoka ahenze akunze kugaragaramo

Afite uburinzi budasanzwe, aho afite abasore n’inkumi bamuhora iruhande aho agiye hose, iyo barikumwe baba bambaye imyambaro isa, harimo umutwaje isakoshi, umutwaje bibiliya, umutwaje telephone ndetse nushinzwe kugenda amuhanagura niba hari aho yanduye.

Ntawe uzi imyaka ye y’amavuko gusa uko bigaragara arakuze, iyo abajijwe imyaka ye avugako yavutse 24 Nyakanga ariko akirinda kuvuga imyaka, avugako ategereje umusore Imana izaha amahirwe akaza akibanira n’intumwa Imana yoherejwe ku isi.

   

Chief Editor/IGIRE.RW

Related posts

Breaking news:Uganda yongeye kurekura abandi banyarwanda 13

Chief Editor

Kim Jong-un yahagaritse igikorwa cya Gisirikare yashakaga gukorera kuri Koreya y’Epfo

Chief Editor

Burundi:Haracyekwa abandi barwayi batatu bashya ba coronavirus

Chief Editor

1 comment

directory technologyoriginal.us October 12, 2020 at 1:42 pm

I love reading your site.

Reply

Leave a Comment