November 24, 2020
slider Ubuzima

Mu bahamagara numero 114,abagera kuri 30% nibo bahamagara bakeneye ubufasha bujyanye na Covid19

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko umurongo wa 114 washyiriweho abakeneye ubufasha bujyanye n’icyorezo cya Coronavirus, ukomeje kwifashishwa ariko hari n’abawukoresha nabi.

Mu kiganiro yatanze kuri Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Mbere, Dr Nsanzimana, yavuze ko uyu murongo hari n’abawuhamagaraho batakagombye guhamagara.

yagize ati “Twahoze tureba imibare y’abamaze iminsi bahamagara, nko mu cyumweru gishize, ku munsi duhamagarwa n’abantu 6000, muri abo ababa bahamagaye bya nyabyo ni 30%, abandi 70% aba ari ukugerageza ko bikora, hari ababa badusaba indirimbo, hari ababa batuganiriza, hari abamahagara yakumva bivuze akabikupa, hari abatubwira ibintu bidakwiriye. Niho umuntu yahera abasaba ngo uko umara umwanya ku murongo, urimo uratwara umwanya w’abandi bakabaye baduha amakuru y’ubuzima, rwose baba batwicira akazi.”

Avuga ko ababikora bakwiye kubireka, cyane ko na polisi yatangiye gukurikirana abo bantu kuko hari ababa babuze uko bahamagara.

Yakomeje ati “Dushobora kwitaba abantu benshi mu gihe kimwe, basaga nka 80, ariko nk’iyo umuntu atinzeho, avuga ibintu bidahuye na gahunda, ababikora babireke kuko no kubakurikirana biroroshye, kuko nimero zabo ziba zigaragara. Byaba byiza babiretse bitabaye ngombwa ko bakurikiranwa nk’ababuza abandi kubona serivisi z’ubuzima.”

Nimero ya telefoni ya 114 yashyizweho ngo umuntu wiketseho ibimenyetso bya Coronavirus, aho gukora urugendo aho ashobora kwanduza abandi, aguma mu rugo ahabwe ubufasha aba akeneye, nibiba ngombwa inzego z’ubuzima zize kumufata. Nubwo hari abakoresha nabi uyu murongo, Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ukomeje gutanga umusaruro.

Kugeza ubu abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda ni 127, mu gihe 42 bakize bagasezererwa mu bitaro.

 

Chief Editor/IGIRE.RW

Related posts

Rubavu:Umugabo n’umugore barashwe barapfa ubwo bari  bavuye muri RDC

Chief Editor

Ngoma:Ku nkengero z’ikiyaga cya Mugesera hongeye kuboneka imibiri 120 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Chief Editor

Abantu basora batigaragaje mu myaka itanu ishize basabwe kwigaragaza bagakurirwaho ibihano byo muri iyo myaka

Chief Editor

Leave a Comment