December 1, 2020
slider Ubuzima

Abarwayi ba coronavirus mu Rwanda bakomeje kwiyongera ari nako abakira nabo biyongera

Minisiteri y’ubuzima yatangaje abarwayi bashya barindwi ba coronavirus babonetse mu bipimo 983 ndetse ko umubare w’abakira wiyongereyeho abandi barindwi.

Arwayi barindwi babonetse uyu munsi batahuweho ko bahuye n’abandi barwayi ba coronavirus mu Rwanda.Bakaba babonetse mu bipimo 983 byafashwe mu masaha 24 ashize bityo umubare w’abarwayi ba coronavirus uhita ugera ku bantu 134.

Gusa muri abo barwayi uko ari 134,harimo 49 bamaze gukira coronavirus nyuma y’uko mu masaha 24 ashize habonetse abantu barindwi bakize baza biyongera ku bandi 42 bari batangajwe ejo kuwa Mbere tariki 13 Mata.

Minisante itangaza ko aba bagaragaweho coronavirus,bahise bashyirwa mu kato kandi ko igikorwa cyo gushakisha abandi bahuye nabo gikomeje kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Mu gukaza ingamba zo kurandura iki cyorezo mu Rwanda,hashyizweho abwiriza avuga ko umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa coronavirus cyangwa aagahisha ibimetso byayo,aba ashyize aabuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.

Chief Editor/IGIRE.RW

Related posts

MINAGRI yeretse abahinzi uburyo bugezweho bwo gutera imigozi y’ibijumba butanga umusaruro mwiza

Chief Editor

RDC:Minisiteri y’ubuzima yatangaje abarwayi bashya bane Coronavirus imibare ikomeje kuzamuka cyane

Chief Editor

U Rwanda rwatangaje abarwayi bashya batandatu ba coronavirus biyongera ku bari batangajwe mbere

Chief Editor

Leave a Comment