November 24, 2020
Hanze

Umutinganyi wo muri Uganda yasanzwe muri Kenya yimanitse mu giti yashizemo umwuka

rnest Mwiru w’imyaka 29 y’amavuko, wari umwe mu mpunzi z’abatinganyi (LGBTI) ukomoka muri Uganda, yasanzwe yashizemo umwuka nyuma yo kwimanika mu giti kiri imbere y’Ibiro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita kumpunzi (UNHCR) mu Mujyi wa Nairobi, Kenya.

Ernest Mwiru hamwe na bamwe muri bagenzi be bari bamaze ukwezi barara imbere y’ibiro by’iri shami rya Loni mu kwigaragambye bamagana ko bahagarikiwe inkunga yo kubatunga bahabwaga nk’uko babivuga.

Amakuru avuga ko uwiyahuye yabanaga n’abandi batinganyi biyise impunzi bagahungira muri Kenya gufashwa baturutse mu Burundi, DR Congo, Ethiopia Uganda n’u Rwanda. Umwaka ushize, bamwe muri izi mpunzi z’abatinganyi babwiye BBC ko bahunze ibihugu byabo kubera ivangura n’ibikorwa bibi bakorerwaga iwabo kubera amahitamo yabo ku bijyanye n’ibitsina.

Gusa hari n’amakuru avuga ko abenshi biyita impunzi kugira ngo babone ubufasha bahabwa n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’abatinganyi.

UNHCR yatangiye kubitaho guhera mu mwaka wa 2018 ibakuye mu Nkambi y’impunzi ya Kakuma iherereye muri Kenya.

Muri ibi bihe Isi yugarijwe na COVID-19, bivugwa ko inkunga yahabwaga abo batinganyi yabaye ihagaritswe, bituma birara ku biro bya UNHCR batangira kwigaragambya kubera ko batari bakibona amafaranga yo kwishyura ibyo kurya n’icumbi.

Ku munsi w’ejo mbere y’uko uriya musore yiyahura bivugwa ko yabanje kugubitwa n’abashinzwe umutekano w’Ibiro bya UNHCR ubwo yari yinjiye agiye gusaba ubufasha bw’ibiryo n’icumbi.

UNHCR yasohoye itangazo rivuga ko “ibabajwe n’urupfu ruteye agahinda rwo kwiyahura rw’iyo mpunzi ikomoka muri Uganda.

 

Chief Editor/IGIRE.RW

Related posts

RDC:FARDC yasenye ibirindiro bitatu bikomeye bya Col.Makanika uheruka kwigumura akava mu ngabo za Leta

Chief Editor

RDC:Umusirikare yishe arashe bagenzi be n’umugore utwite

Chief Editor

Telefone z’abasirikare ba Israel zinjiriwe n’ibyihebe byitwaje amafoto y’abakobwa beza

Chief Editor

Leave a Comment