November 29, 2020
Hanze

Bill Gates yanenze bikomeye icyemezo cya Trump cyo guhagarika inkunga Amerika iha OMS

Umuherwe ku isi,Bill Gates, yavuze ko icyemezo cya Donald Trump cyo guhagarika inkunga Amerika iha ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) mu gihe cy’ibibazo by’ubuzima ku isi ari akaga nk’uko byumvikana.

Ibi bije nyuma y’uko Trump abwiye abanyamakuru ati: “Ndi gutegeka abo dukorana ko bahagarika amafaranga mu gihe turi kwiga ku ruhare rwa OMS mu kunanirwa bikabije no guhishira ikwirakwira rya coronavirus”.

Yongeraho ati: “OMS yananiwe inshingano zayo z’ibanze kandi igomba kubibazwa”.

Ibi ntibyakiriwe neza n’abantu batandukanye ku isi,barimo n’umuherwe washinze Microsoft,Bill Gates, aho yanditse kuri Twitter ye avuga ko muri iki gihe isi icyeneye OMS kuruta n’ibindi bihe byabayeho.

Ati”Guhagarika inkunga  y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima mu gihe isi iri mu bibazo by’ubuzima,ni akaga nk’uko byumvikana”.

Akomeza agira ati: “Akazi kabo kagabanya ikwirakwizwa rya COVID-19 kandi niba uwo murimo uhagaritswe nta rindi shyirahamwe rishobora kubasimbura. Ubu isi ikeneye OMS kuruta mu bihe bya mbere. ”

Mu gusubiza ku byari bimaze kuvugwa na Trump, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres yavuze ko “ubu atari cyo gihe” cyo guhagarikira inkunga OMS.

Leta ya Amerika niyo muterankunga mukuru wa OMS, umwaka ushize yayihaye miliyoni $400, ari munsi gato ya 15% by’ingengo y’imari yose ikoresha.

Mu mwaka w’imari wa 2018-2019, Ubushinwa bwahaye OMS inkunga ya miliyoni $76 nk’umusanzu wayo na miliyoni $10 nk’inkunga y’ubushake nk’uko biri mu makuru atangwa na OMS.

Mu kwezi kwa gatatu OMS yatangaje ko ikeneye miliyoni $675 yo kurwanya iki cyorezo, ndetse birateganywa ko ishobora gusaba andi miliyari imwe y’amadorari.

Trump yagize ati: “Mu gihe cy’iki cyorezo, twibajije cyane niba ubuntu bwa Amerika bwarakoreshejwe neza uko bishoboka”.

Leta zunze ubumwe za Amerika, ubu nicyo gihugu kibasiwe na Covid-19 kurusha ibindi ku isi aho abantu 608,377 bayanduye naho abagera ku 25,981 ikaba imaze kubahitana.

Bill Gates avuga ko icyemezo cya Trump cyo guhagarika inkunga Amerika iha OMS ari akaga gakomeye

Chief Editor/IGIRE.RW

Related posts

Uganda:Abasirikare babiri batawe muri yombi bazira gufasha abacuruza ibiyobyabwenge kubyambutsa

Chief Editor

USA:Abapolisi barindwi bahagaritswe mu kazi bazira urupfu rw’umwirabura wapfuye mu buryo busa n’ubwa George Floyd

Chief Editor

Ubudage:Minisitiri bamusanze yiyahuye ku mpamvu za Coronavirus

Chief Editor

Leave a Comment