December 1, 2020
Hanze

Ese ikifuzo cya Trump cyo guhagarika inkunga Amerika yageneraga OMS abadepite bazakemeza?

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika yavuze ko yategetse ubutegetsi bwe guhagarika inkunga bugenera ishami rya ONU rishinzwe ubuzima ku isi OMS/WHO.

Yavuze ko OMS “yananiwe inshingano zayo z’ibanze” mu guhangana n’icyorezo cya coronavirus.

Ashinja uru rwego rwa ONU guhishira ikwirakwira ry’iyi virus nyuma y’uko ibonetse bwa mbere mu Bushinwa, akavuga ko ibyo ikwiye kubibazwa.

•Soma hano urebe intandaro ya byose n’icyo abayobozi batandukanye bavuze.

Trump mu cyumweru gishize yashinje OMS kubogamira ku Ubushinwa.

Icyemezo cya Trump biteganyijwe ko kibanza guca mu nteko ya Amerika mbere y’uko kijya mu bikorwa.

Gusa kuri iyi ngingo,birashoboka ko abadepite batazagishyigikira dore ko mu nteko ishingamategeko higanjemo abademocrate badacana uwaka nawe.

Kuba kandi batamashyigikira byasobanurwa neza n’uko mu mezi ashize batoye ku bwinshi ngo bamweguze ariko bikarangira abasenateri banze gutorera icyo cyemezo bitewe n’uko abo mu ishyaka rye ry’abarepubulike aribo biganje Muri sena.Bityo,abademocrate bakaba babonye uko bihorera ku cyemezo cyabo cyateshejwe agaciro.

Muri Amerika, Trump yanenzwe imikorere y’ubutegetsi bwe mu guhangana n’iki cyorezo.

Trump yabwiye abanyamakuru ati: “Ndi gutegeka abo dukorana ko bahagarika amafaranga mu gihe turi kwiga ku ruhare rwa OMS mu kunanirwa bikabije no guhishira ikwirakwira rya coronavirus”.

Yongeraho ati: “OMS yananiwe inshingano zayo z’ibanze kandi igomba kubibazwa”.

Mu gusubiza ku byari bimaze kuvugwa na Trump, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres yavuze ko “ubu atari cyo gihe” cyo guhagarikira inkunga OMS.

Leta ya Amerika niyo muterankunga mukuru wa OMS, umwaka ushize yayihaye miliyoni $400, ari munsi gato ya 15% by’ingengo y’imari yose ikoresha.

Mu mwaka w’imari wa 2018-2019, Ubushinwa bwahaye OMS inkunga ya miliyoni $76 nk’umusanzu wayo na miliyoni $10 nk’inkunga y’ubushake nk’uko biri mu makuru atangwa na OMS.

Mu kwezi kwa gatatu OMS yatangaje ko ikeneye miliyoni $675 yo kurwanya iki cyorezo, ndetse birateganywa ko ishobora gusaba andi miliyari imwe y’amadorari.

Trump yagize ati: “Mu gihe cy’iki cyorezo, twibajije cyane niba ubuntu bwa Amerika bwarakoreshejwe neza uko bishoboka”.

Leta zunze ubumwe za Amerika, ubu nicyo gihugu kibasiwe na Covid-19 kurusha ibindi ku isi aho abantu 608,377 bayanduye naho abagera ku 25,981 ikaba imaze kubahitana.

 

Chief Editor/IGIRE.RW

Related posts

RDC:Intumwa z’abakuru b’ibihugu batanu bo mu karere zamaze kugera i Goma gutegura aho inama izabera

Chief Editor

Uganda yatangaje umurwayi wa mbere wa coronavirus

Chief Editor

Umuyobozi w’ikirenga wa Oman utagiraga umwana cyangwa uwo bavukana yitabye Imana

Chief Editor

Leave a Comment