December 4, 2020
Udushya

Ghana:Abagore barambiwe imibonano mpuzabitsina ya buri kanya muri ibi bihe bya Covid19

Abagore bo muri Ghana bafite n’umujinya mwinshi basabye perezida , Nana Addo Dankwa, gukuraho byihuse ibihe bidasanzwe mu gihugu byashyizweho kubera kwirinda ikwirakwira rya covid19 (lockdown) kuko abagabo n’abakunzi babo bamaze kubarembya ku byerekeranye n’imibonano mpuzabitsina.

Muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya corionavirus ibihugu hafi ya byose ku isi byashyizeho ibihe bidasanzwe aho ibikorwa bitandukanye mu gihugu byose byahagazeabantu basabwa ku guma mu rugo kugira ngo hirindwe ikwirakwira ry’icyo cyorezo kimaze guhitana abantu benshi.

Gusa hari abagore bakomeje kwinubira ibyo bihe kuko byatumye bahorana n’abagabo babo buri munsi bikaba intandaro y’uko babasaba guhora batera akabariro uko babyifuje mu gihe mbere batahaga mu masaha ya nimugoroba inshuro zo kugatera zikaba nkeya.

Abagore bo muri Ghana bo banze kuripfana bashyira ahagaragara akababaro batewe n’ibyo bihe bidasanzwe nk’uko iyi nkuru IGIRE ikesha dailystar ibivuga.

Muri videwo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, umugore utamenyekanye  umwirondoro we yasabye mu izina ry’abagore bose bo muri Gana,ko Leta yakuraho ibihe bidasanzwe mu gihugu kuko barambiwe abagabo babo.

Ku bwe, barambiwe guhora abagabo babo babasaba gukora imibonano mpuzabitsina kuva mu museke utambitse kugeza ni mugoroba.

Yagize ati “Ukanguka mu gitondo igitsina cy’umugabo cyafashe umurego kigutegereje. Ubwo mugakora imibonano mpuzabitsina.Noneho mwarangiza ukamutegurira ibyo kurya. Ubwo bakajya ku mbuga nkoranyambaga cyangwa bakareba Televiziyo. Nyuma y’iminota mike, nanone bakongera bagashaka ubwo mugatera akabariro.

Birakabije. Ntabwo twashyizwe mu kato cyangwa ngo dufungirwe mu ngo kubera gutera akabariro.Turi mu rugo kubera Coronavirus. Turarambiwe! ”.

Akomeza avuga ko muri bihe bidasanzwe bisaba abantu kuguma mu rugo nta kujya gukora,abagabo babyungukiyemo.Bityo asaba ashimangira ko Perezida agomba guhita akuraho ibihe bidasanzwe bakareba ko baruhukaho gake cyangwa bagahitamo kwahukana.

 

Chief Editor/IGIRE.RW

Related posts

Amashusho y’umugabo yafashe ari gusambana na Mubyara we utujuje imyaka y’ubukure yateje ikibazo [AMAFOTO]

Chief Editor

Afurika y’Epfo:Abagize umuryango basanzwemo Coronavirus bahita batoroka ibitaro

Chief Editor

Umukozi wo mu rugo yitumye ku buriri bw’umukoresha we kubera kwanga kumwishyura

Chief Editor

Leave a Comment