November 24, 2020
Udushya

Kicukiro:Umugabo yeretse umupolisi udufaranga duke yari ajyanye guhaha ahita amukubira incuro 10

Umupolisi wari mu kazi ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yahaye umuturage ubufasha bw’amafaranga nyuma yo kumwereka amafaranga 500 Frw yari ajyanye guhaha afite agahinda avuga ko ntacyo yamarira umuryango we ahubwo ikiza ari uko yamufunga.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mata 2020, mu karere ka Kicukiro mu muhanda ugana ku ishuri Saint Joseph hagati ya saa tatu na saa yine z’igitondo.

Umwe mu bakoresha Facebook,witwa Uwera Jean Maurice yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook ko atunguwe n’ibyo umupolisi akoreye umuturage.

Muri iyo nyandiko avuga ko mu gihe polisi yatangiraga abantu mu rwego rwo gukomeza gahunda ya Guma mu rugo, umugabo yamugezeho amubaza aho agiye, undi amubwira ko agiye guhaha.

Ubwo umupolisi yamusabye kumwereka amafaranga ajyanye, undi avanamo inoti ya 500Frw arayimwereka.

Umugabo ubwo bamuretse aragenda ariko ageze imbere yabaye nk’usubira inyuma, abwira umupolisi ati ” N’ubundi nimumfunge ntabwo aya 500 Frw agaburira abana barindwi n’umugore.”

N’umutima mwiza,uwo mupolisi ngo yahise amushyira ku ruhande, aramuganiriza buhoro  arangije afata inoti ya 5000 frw ahita ayimuha.

Jean Maurice yahise ashimira uwo  mupolisi wagaragaje umutima utabara.

Ati “Uyu mupolisi ntamenye izina ndamwubashye.”

Kugeza ubu amazina y’uwo mupolisi ntaramenyekana ariko abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga,yaba Facebook,twitter banditse bashimira uyu mupolisi igikorwa cyiza yakoze.

Bamwe bavuze ko yakoze igikorwa cyiza, abandi bamusabira umugisha mu gihe hari n’abasaba Imana kumusubiza ayo yavanye.

Chief Editor/IGIRE.RW

Related posts

Umukobwa yagiye ibirometero 210 ajya kureba umugabo bamenyaniye kuri Fecebook asambanywa n’abagabo batatu

Chief Editor

Umugabo yatwitse umukunzi we maze umuyonga ajya kuwujugunya mu ishyamba

Chief Editor

Umurambo w’umugore wasanzwe mu nzu y’umuhungu bakundanaga waramaze kwangirika

Chief Editor

Leave a Comment