November 25, 2020
Hanze

Abagiye kuziba icyuho cy’inkunga Amerika yahagaritse guha OMS batangiye kuboneka

Igihugu cya Finland cyatangaje ko kigiye gutanga miliyoni 5.5 z’amayero ubwo ni hafi miliyoni esheshatu z’amadolari zo gufasha umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, OMS nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihagaritse inkunga.

Kuwa Kabiri tariki 14 Mata 2020 nibwo Perezida Donald Trump yatangaje ko igihugu cye gihagaritse inkunga cyageneraga OMS kubera ko yemeye kugendera ku makuru yahabwaga n’u Bushinwa, bigatuma coronavirus yibasira isi.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Finland, Pekka Haavisto yavuze ko OMS ifite akazi kenshi karimo gushakisha urukingo n’umuti wahashya coronavirus ku buryo kubura ubushobozi byashyira isi yose mu kaga.

Finland yiyemeje kandi kongera umubare w’inkunga itanga mu miryango mpuzamahanga ishinzwe ubutabazi mu kuyifasha guhangana na coronavirus. Iyo miryango irimo nk’iyita ku mpunzi, itanga ibiribwa n’indi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika nizo muterankunga ukomeye wa OMS kuko yatangaga asaga miliyoni 400 z’amadolari buri mwaka, ni ukuvuga 15 % y’ingengo y’imari OMS ikoresha.

Related posts

Umupolisi mukuru uherutse kugongesha imodoka ya polisi yasinze yasanzwe yiyahuriye mu bwogero

Chief Editor

Perezida Museveni yimuriye amatora mu 2023 kubera Coronavirus

Chief Editor

Sudan y’Epfo:Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro barimo gupimwa coronavirus

Chief Editor

Leave a Comment