November 28, 2020
slider Ubuzima

Abantu 78 nibo bakirwaye covid19 mu Rwanda abandi bamaze gukira

Minisiteri y’ubuzima iratangaza ko uyu munsi habonetse abarwayi babiri ba coronavirus bituma abarwayi bose baba 138 ariko muri bo abagera kuri 60 bamaze gukira.

Mu Itangazo Minisante ivuga ko abo barwayi uko ari babiri babonetse uyu munsi harimo umwe watahuwe ko yahuye n’undi mu rwayi wa coronavirus mu Rwanda ndetse n’undi akaba aherutse gukorera ingendo mu mahanga.

Aba babonetse mu bipimo 664 byafashwe mu masaha 24 ashize.

Ibi byatumye umubare w’abarwayi ugera ku 138 ariko muri bo abagera kuri 60 bakaba bameze gukira nyuma y’uko batandatu bakize mu masaha 24 ashize.Bivuze ko abasigaye bakirwaye bagera kuri 70.

sliderUbuzima

Umubare w’abamaze gukira covid19 mu Rwanda ugeze kuri 54 mu gihe abarwayi biyongereye

Minisitiri y’ubuzima yatangaje abarwayi bashya babiri ba coronavirus  bavuye mu bipimo 923 byafashwe mu masha 24 yashize ibi bigatuma umubare w’abarwayi uzamuka ugera ku barwayi 136 ari nako abakize mu masaha 24 ashize ari batanu.

Mu itangazo Minisante yatangaje ko abo barwayi babiri basanzwemo coronavirus,ari abatahuwe ko bahuye n’abandi barwayi ba coronavirus mu Rwanda.

Umubare wose w’abarwayi ba coronavirus wiyongereyeho babiri bahita baba 136.Muri abo,abamaze gukira iki cyorezo umubare wabo wazamutse ugera ku bantu 54 nyuma y’uko mu masaha 24 ashize hiyongereyeho batanu.

Minisante itangaza ko aba bagaragaweho coronavirus,bahise bashyirwa mu kato kandi ko igikorwa cyo gushakisha abandi bahuye nabo gikomeje kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Abanyarwanda bose barasabwa gukomeza kwitwararika ndetse banubahiriza ingamba zashyizweho n’inzego z’ubuzima zirmo gukaraba intoki kenshi gashoboka hifashishijwe amazi meza n’isabune,kwirinda gusuhuzanya hakoreshejwe intoki,kwirinda gukororera cyangwa kwitsamurira mu bantu ndetse no kwirinda guteranira ahari abantu benshi.

Mu gukaza ingamba zo kurandura iki cyorezo mu Rwanda,hashyizweho abwiriza avuga ko umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa coronavirus cyangwa aagahisha ibimetso byayo,aba ashyize aabuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.

Related posts

Ngoma:Agronome w’umurenge yagonzwe n’imodoka saa moya zibura itanu ahita yitaba Imana

Chief Editor

Amwe mu mateka y’ubutegetsi bwa Col. Muammar Gaddafi n’uko yakojeje agati mu ntozi akabuza Amerika kwambuka inyanja

Chief Editor

Ubaye umunsi wa kabiri nta murwayi wa coronavirus mushya ubonetse mu Rwanda

Chief Editor

Leave a Comment