November 30, 2020
Hanze

Burundi:Abarundi baba hanze y’igihugu ntabwo bazitabira amatora y’umukuru w’igihugu

Komisiyo ushinzwe amatora mu Burundi CENI, yatangaje ko idashobora gutegura amatora ku Barundi basanzwe baba hanze y’igihugu bitewe n’icyorezo cya coronavirus.

Ibyo biri mu ibaruwa minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Burundi yahaye abahagarariye u Burundi mu mahanga.

Iyo minisiteri ivuga ko muri iki gihe iyi komisiyo idashoboye gutegura amatora yo ku wa 20 Gicurasi ku Barundi baba hanze.

Bamwe muri abo barundi bavuga ko uburenganzira bwabo bwabangamiwe, bagasaba ko leta yohindura uwo mwanzuro kugira ngo nabo bashobore kubona ayo mahirwe yo kwihitiramo umukuru w’igihugu.

Muri iryo tangazo, minisiteri y’ububanyinamahanga itangaza ko icyorezo cya coronavirus gikomeje guhitana benshi ku isi, cyatumye hafatwa ibyemezo bishobora gutuma CENI itagera ku bahagarariye igihugu mu mahanga.

Tariki 20 z’ukwezi gutaha kwa Gicurasi uyu mwaka,leta y’u Burundi iteganya amatora atatu ku munsi umwe, ay’umukuru w’igihugu, ay’abadepite n’ayabajyanama ba za Komine(uturere).

Gusa bamwe mu Barundi basanzwe baba hanze ntibakiriye neza iki cyemezo, bavuga ko kibakumira mu bikorwa by’igihugu.

Abarundi barenga miliyoni eshanu nibo bari bitezwe kugera ku biro by’amatora bitandukanye kugira ngo bitorere abazabayobora.
Muri abo, abagera ku 12.933 nibo Barundi bari hanze bari bizeye kuzatora, nk’uko imibare iteganywa na komisiyo ishinzwe gutegura ayo matora ibyerekana.

Related posts

Uganda:Umunyarwanda yahembwe nk’indashyikirwa mu masomo yasojwe y’abasirikare bakuru [Amafoto]

Chief Editor

Ibyishimo ni byose kuri Donald Trump kubera igaruka mu ruhame rya mushuti we Kim Jong-Un

Chief Editor

Thailand:Umwami yishyize mu kato ari kumwe n’umwe mu bagore be 20 mu Budage

Chief Editor

Leave a Comment