November 25, 2020
Hanze

Burundi:Abantu bane bari barwaye covid19 bakize

Minisiteri y’ubuzima bwa bantu no kurwanya SIDA mu gihugu cy’u Burundi MSPLS yatangaje ko abantu bane bari barwaye covid19 bakize.

Iyi minisiteri yatangaje kandi ko hari undi murwayi mushya wa coronavirus wabonetse mu bipimo 75 byafashwe by’abantu bakekwaga ko bahuye na bariya barwayi bane.

Uyu wabonetse akaba ari uwahuye n’umurwayi wa coronavirus uherutse kwitaba Imana aguye mu bitaro bya Kira Hospital bivuga ko yapfuye bitewe n’uruhurirane rw’izindi ndwara yari asanganwe.

Yavuze Kandi ko hari undi muntu wari watabarijwe n’ibitaro byo mu Kininda CMCK ariko nawe yapimwe basanga ni muzima nta coronavirus afite.

Kugeza ubu uburundi bwabaruraga abantu batandatu barwaye Covid19 ariko muri bo umuntu umwe niwe usigaye arwaye,bane bamaze gukira ndetse n’undi umwe akaba yaritabye Imana.

 

Chief Editor/IGIRE.RW

Related posts

Ubushinwa bwajyanwe mu nkiko bushinjwa guteza impfu nyinshi za covid19

Chief Editor

USA: Perezida Trump yajyanwe mu bitaro igitaraganya

Chief Editor

Umutinganyi wo muri Uganda yasanzwe muri Kenya yimanitse mu giti yashizemo umwuka

Chief Editor

Leave a Comment