November 23, 2020
Politiki slider

Inama idasanzwe y’abaminisitiri yongereye igihe cyo kuguma mu rugo

None kuwa Gatanu tariki 17 Mata 2020,inama y’abaminisitiri idasanzwe yongeye guterana hifashishijwe ikoranabuhanga iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame igamije kwiga ku cyorezo cya covud19 ishimangira ishyirwa mu bikorwa by’ingamba zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwirakwira mu Rwanda.

Muri iyi nama Perezida Kagame yashimiye abanyarwanda ubufatanye bagaragaje mu kurwanya Icyo cyorezo abasaba gukomeza gukurikiza amabwiriza agamije gukumira ikwirakwira ryacyo kugira ngo babungabunge ubuzima bwabo.

Mu yindi myanzuro yafashwe yari itegerejwe n’abantu bose,Ni ukumenya ibitebana n’igihe cyo kuguma mu rugo niba kiri burangire cyangwa kiri bwongerwe.

Gusa siko byagenze kuko Icyo gihe cyongerewe nk’uko bigaragara mu Itangazo.

Ati”Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya covud19 (lockdown),Inama y’abaminisitiri yongereye igihe cyo gukurikiza izo ngamba kugeza ku itariki 30 Mata 2020″.

Mu minsi ishize Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC,Dr Nzanzimana Sabin yari yabaye nk’uwuca amarenga aho yavuze ko abantu benshi bagendana coronavirus batabizi.

Yasabye abanyarwanda gukomeza kwitwararika muri iki gihe.

Ati “Abenshi twagiye tubabona bitewe n’uko yahuye n’uwari ufite nk’ikimenyetso, ugasanga undi ameze neza, wanabimubwira akakugisha impaka ati ‘banza unyereke igisubizo’, ukabimwereka. Hari abantu benshi rero bagendana virus batabizi.”

Izindi ngamba zafashwe:

  • Kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa birabujijwe, keretse serivisi zihutirwa nko kujya kwivuza, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki cyangwa abakozi bagiye gutanga izo serivisi.
  • Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganya neza igihembwe cy’ihinga B. Ibyo bikazakorwa hubahirizwa ingamba za Minisiteri y’Ubuzima mu gukumira icyo cyorezo.
  • Insengero zizakomeza gufunga.
  • Amashuri y’ibyiciro byose (yaba aya Leta n’ayigenga) azakomeza gufunga. Abanyeshuri bazashyirirwaho uburyo bwo gukomeza kwihugura hifashishijwe ikoranabuhanga.
  • Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakomeza gukorera mu ngo zabo bifashishije ikoranabuhanga, kereka abatanga serivisi zikenewe cyane zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.
  • Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda batahuka mu gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato k’iminsi 14.
  • Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu zizakomeza guhagarara, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi serivisi z’ingenzi. Ubwikorezi bw’ibiribwa n’ibikenerwa by’ibanze buzakomeza.
  • Amasoko n’amaduka y’ubucuruzi bizakomeza gufunga, kereka ahacururizwa ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze.
  • Moto ntizemerewe gutwara abagenzi ariko zishobora gutwara ibintu by’ibanze mu kubigeza ku bandi.
  • Utubari twose tuzakomeza gufunga.
  • Resitora na café zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (take away).
  • Abantu barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi za banki.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora kugera aho bitera umusonga nawo ushobora kubyara urupfu.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus asabwa guhamagara ku 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Minisitiri w’ubuzima Dr Ngamije Daniel ni umwe mu baminisitiri bake bari bitabiriye iyi nama
Inama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga hifashishijwe iyakure yayobowe na Perezida Kagame

Chief Editor/IGIRE.RW

Related posts

Rayon sports ishobora kuba igiye gushyirwa ku Isoko ry’imari n’imigabane

Chief Editor

Abayobozi ba BDF bamaze isaha irenga bananiwe kwisobanura imbere ya PAC basabwa kujya kwitegura

Chief Editor

Kayonza:Abarema isoko bati”nta kandagira ukarabe zihari”,ubuyobozi buti”ntabushobozi buhari”

Chief Editor

Leave a Comment