December 4, 2020
slider Ubukungu

Kigali:Abacuruzi 12 baciwe ayasaga miliyoni 5 bazira kuzamura ibiciro n’andi makosa

Minisiteri y’inganda n’ubucuruzi iratangaza ko abacuruzi bakorera ubucuruzi mu masoko yo mu mujyi wa Kigali batubahirije amabwiriza ajyanye n’ibi bihe bya covid19 ko babihaniwe aho baciwe amande angina na miliyoni 5,430,000 z’amafaranga y’u Rwanda.

MINICOM ivuga ko yakoze ibi ishingiye ku itangazo ryo ku wa 16 Werurwe na 20 Werurwe 2020 aho yasabaga abacuruzi bose kubahiriza ibikubiye mu itegeko no 36/2012 ryo ku wa 21 Nzeri 2012 rigenga ihiganwa no kurengera abaguzi ariko ntibabyubahiriza.

Ivuga kandi ko nyuma yo gukora igenzura tariki 16 na 17 Mata 2020,yasanganye abo bacuruzi amakosa yanatumye abacibwa amande agizwe; n’iryo kuzamura ibiciro ku biribwa,gukoresha iminzani itujuje ubuziranenge ndetse no gutanga inyemezabuguzi zitajyanye n’icyo umuntu yaguze.

Abaciwe amande ni 12 bagizwe n’abo mu karere ka Nyarugenge 5,aba bakaba bahaniwe kutamanika ibiciro no kuzamura ibiciro batanga amande angina ni 550,000 Frw

Hari umwe wo muri Kobil Rwanda S.A ucuruza Gaz itekeshwa yahanwe kubera kutuzuza ibiro nk’uko bigaragazwa n’icupa akaba yaciwe miliyoni 4,000,000Frw.

Harimo babiri ba Kacyiru mu karere ka Gasabo bahaniwe kutamaniaka ibiciro no kuzamura ibiciro by’ibiribwa aho baciwe ibihumbi 80 Frw.

Harimo batatu ba Ziniya mu karere ka Kicukiro bahaniwe kuatamanika ibiciro n’umunzani udakora,bacibwa amande anagana ni 200,000Frw.

Hari kandi undi umwe wa Gikondo Rwandex Kicukiro uyu akaba acuruza gaz itekeshwa akaba yahaniwe kudakoresha umunzani,acibwa amande angana ni 600,000Frw.

Related posts

Ubushinjacyaha bwakiriye ibyavuye mu iperereza ku rupfu rwa Kizito Mihigo

Chief Editor

Promotion ‘Mu kazi Kose’ ya Airtel Rwanda yatangiye guhemba abanyamahirwe 100 buri munsi

Chief Editor

Abakize covid19 mu Rwanda bageze kuri 76 mu gihe abarwayi bashya babonetse ari batatu

Chief Editor

Leave a Comment