November 23, 2020
Hanze

Arabia Soudite yasuzuguye Trump isiba icyuho cyose cy’inkunga yahagaritse guha OMS

Arabia Saudite yakoze ibyo Perezida Donald Trump ashobora kubona akumva agize isoni z’ibyo aherutse gukora byo guhagarika inkunga yahaga OMS/WHO nyuma yo gutanga miliyoni 500 z’amadorari aruta ayo Amerika yatangaga muri iri shami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima.

Ibi bije nyuma y’ubwumvikane buke OMS yagiranye na Perezida Trump agahita afata icyemezo cyo guhagarika inkunga USA yageneraga OMS avuga ko yananiwe gukora raporo y’ukuri kuri Coronavirus.

Mu baterankunga ba OMS,Leta zunze ubumwe za Amerika nizo zatangaga menshi kuko zatangaga miliyoni 400 z’amadorari y’Amerika.

Umuryango wa Melinda and Bill Gates Foundation ni wo ubundi wakurikiraga USA mu guha OMS inkunga nini. Uyu muryango wahise na wo wiyemeza kongera ku nkunga watangaga Miliyoni 150 z’amadolari y’Amerika. N’ibindi bihugu byinshi bikaba byijeje OMS inkunga y’amafaranga.

Arabia Saudite ibaye iya kabiri mu guha inkunga OMS nyuma y’igihugu cya Finland giherutse gutanga miliyoni 6 z’amadorari.

OMS yakiriye ite iyi nkunga ikomey?

Umuyobozi wa OMS/WHO,Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yashimiye byimazeyo umwami Salman wa Saudi Arabia kubera iyi nkunga ikomeye yatanze mu rwego rwo guhangana na COVID-19 ikomeje koreka isi yose.

Yagize ati: “Ndashimira byimazeyo Umwami Salman n’abaturage ba Arabiya Sawudite ku bw’ubwitange bagize buzafasha mu kubona igisubizo cya COVID19 ihangayikishije isi ndetse n’inkunga y’inyongera ya miliyoni 500 z’amadorari ya Amerika.Turizera ko ibindi bihugu bya G20 bizakurikiza ubuyobozi bwawe.Twese hamwe!, ”.

Ubwami bwa Arabiya Sawudite burahamagarira ibindi bihugu G20 gutanga umusanzu mu guca icyuho cy’amafaranga asabwa kuri miliyari 8 z’amadolari.

Ubwami bwa Arabiya Sawudite ubu buyoboye G20, bwatanze umusanzu ku wa kane tariki ya 16 Mata 2020 nyuma gato y’aho Perezida Trump avugiye ko ahagaritse inkunga yahaga OMS.

Itangazo rigaragaza uko ayo mafaranga azatangwa rigira riti:“Arabiya Sawudite izagenera miliyoni 150 z’amadolari y’Amerika mu ihuriro ry’imyiteguro y’ibyorezo no guhanga udushya (CEPI), miliyoni 150 z’amadolari y’Amerika ku Ihuriro ry’isi yose ry’inkingo n’ubudahangarwa bw’umubiri(GAVI) na miliyoni 200 z’amadolari y’Amerika mu yandi mashyirahamwe y’ubuzima mpuzamahanga n’aya karere ndetse n’izindi gahunda”.

Nk’uko iri tangazo ribigaragaza, umuhigo ugamije gushyigikira ubutabazi bwihutirwa no kwitegura, guteza imbere no kohereza imiti mishya isuzumishwa,gutanga ibikoresho bihagije byo kurinda abakozi mu by’ubuzima n’ibindi bikorwa byose bikorwa bijyanye n’ubuzima.

Kugeza ubu nyuma y’uko Amerika ifashe iki cyemezo,OMS imaze kubona inkunga ingana na miliyoni 560 z’amadorari arengaho miliyoni 160 z’ayo amerika yatangaga.

Kuwa Kabiri w’iki cyumweru,Perezida Donald Trump yavuze ko Leta ye uahagaritse inkunga yageneraga ishami rya ONU rishinzwe ubuzima ku isi OMS/WHO.

Yavuze ko OMS “yananiwe inshingano zayo z’ibanze” mu guhangana n’icyorezo cya coronavirus.

Yavuze ko OMS/WHO yakoze ikosa rikomeye ryo guhishira ikwirakwira ry’iyi virus nyuma y’uko ibonetse bwa mbere mu Bushinwa, akavuga ko ibyo ikwiye kubibazwa anongeraho ko uyu muryango wabogamiye cyane ku Ubushinwa.

Trump yabwiye abanyamakuru ati: “Nategetse abo dukorana ko bahagarika amafaranga mu gihe turi kwiga ku ruhare rwa OMS mu kunanirwa bikabije no guhishira ikwirakwira rya coronavirus.OMS yananiwe inshingano zayo z’ibanze kandi igomba kubibazwa”.

Mu gusubiza ku byari bimaze kuvugwa na Trump, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres yavuze ko “ubu atari cyo gihe” cyo guhagarikira inkunga OMS.

Leta ya Amerika niyo yari umuterankunga mukuru wa OMS, kuko mu mwaka washize yayihaye miliyoni $400, ari munsi gato ya 15% by’ingengo y’imari yose ikoresha.

Mu mwaka w’imari wa 2018-2019, Ubushinwa bwahaye OMS inkunga ya miliyoni $76 nk’umusanzu wayo na miliyoni $10 nk’inkunga y’ubushake nk’uko biri mu makuru atangwa na OMS.

Mu kwezi kwa gatatu OMS yatangaje ko ikeneye miliyoni $675 yo kurwanya iki cyorezo, ndetse birateganywa ko ishobora gusaba andi miliyari imwe y’amadorari.

 

Chief Editor/IGIRE.RW

Related posts

RDC:Hatangajwe umurwayi wa gatatu wa Coronavirus

Chief Editor

Irak:Igisasu cyatewe ku nkambi y’ingabo za USA cyahitanye batatu abandi 12 barakomereka

Chief Editor

Somalia:Abasaga 70 bahitanwe n’igisasu ku murwa mukuru

Chief Editor

Leave a Comment