November 27, 2020
Imikino slider

Uko ama Fun Clubs ya Rayon sports yagabanye abakinnyi mu rwego rwo kubafasha muri iki gihe cya Covid19

Ikipe ya Rayon Sports yasoje igikorwa cyo kumurikira buri mukinnyi n’abakozi babo za fan clubs ndetse n’abanyamuryango ku giti cyabo  kugira ngo bazabiteho muri ibi bihe bidasanzwe byo kuguma mu rugo, mu kwirinda kwandura Covid19.

Iyi kipe yatangije iki gikorwa ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mata 2020.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abafana ba Rayon Sports, MuhawenimanaClaude, yavuze ko icyo gikorwa ari inshingano z’abanyamuryango cyangwa abakunzi ba Rayon sports bihaye, bafata icyemezo cyo gushyigikira ikipe yabo bita ku bakinnyi, muri ibi bihe bidasanzwe byo kwirinda COVID-19.

Nk’uko Muhayimana akomeza abivuga, muri izo Fan Clubs, hari n’abanyamuryango bazirimo ariko biyemeza gufasha abakinnyi ku giti cyabo bitewe n’ubushobozi burenze bafite, aho bagiye bafata umwanzuro wo kuba bakwita ku mukinnyi.

Yavuze ko Fan Club za Rayon Sports zo hirya no hino mu gihugu zose zihaye iyo nshingano.

Ati “Fan Club za Rayon Sports zose zitabiriye icyo gikorwa, kandi si Fan Clubs gusa kuko harimo n’abanyamuryango cyangwa n’abafana ba Rayon Sports bafite n’ubundi bushobozi burenze biyemeje gutunga abakinnyi ku giti cyabo, nubwo na bo bari mu ma Fan Clubs”.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abafana ba Rayon Sports, yagarutse ku rutonde rw’uburyo abafana bagiye bafata abakinnyi bagiye kwitaho mu buryo bukurikira:

Kimenyi Yves yafashwe na Imirasire Fan Club, Lucky Jersey fan Club ifata André Mazimpaka, Ruhango hamwe na Isaro Fan Club zafashe Rugwiro Hervé, New Vision Fan Club ifata Oumar Sidibe, Ubumwe bw’Abarayon Fan Club yafashe Mike Niyomwungeri, Karongi Blue Fan Club ifata Habimana Houssein Et’o.

Ishema ry’Umurayon Fan Club yafashe Nizeyimana Mirafa, Gikundiro Senior Fan Club ifata Biganza, Thé vert Fun Club yafashe Iragire Saidi, Friends Fun Club ifata Nshimiyimana Amran, Trust supporters Fan Club yafashe Ciza Hussein yongeraho na Kayumba Soter, Isibo Fan Club ifata Commodore.

Gikundiro Forever yafashe Kalisa Calliope, yongeraho na Muganza Eulade, March Generation Fan Club ifata batatu barimo Rutanga Eric, Michael Sarpong na Mugheni Fabrice.

Ururembo na Diaspora Fan Club zafashe Axel Iradukunda, Rayon Sports super Funs ifata Sekamana Maxime, naho Ijwi ry’Abarayon yafashe Radu Iradukunda, Omega Fan Club ifata Bizimana Yannick.

Gisaka Fan club yafashe Altidjan naho Les Bleus du Sud Fan Club ifata Irakoze Samuel, Gikundiro Iwacu Nyamagabe yafashe Adolphe Hakizimana naho Winning Team Fan Club ifata Dagnogo Drissa, mu gihe Smart Blue Fan Club yafashe umutoza Mwizeneza Djamar.

Hari n’abanyamuryango ku giti cyabo bagiye bafata abakinnyi barimo Hadjati/Maman Houssein, wafashe Gilbert Mugisha, Dr. Norbert afata Team manager Adrien, mu gihe Chantal yafashe Eric irambona, Furaha afata KT manager Claude, mu gihe Rukundo Fidéle yafashe Sugira Erneste.

Ni urutonde rutagaragayemo umukinnyi witwa Ally Niyonzima umaze iminsi yarivumbuye, yikura muri Groupe whatsApp y’abakinnyi ba Rayon Sports.

Muhayimana Claude yavuze ko umuterankunga mukuru wa Rayon sports ari umukunzi wayo, ngo ni yo mpamvu bafashe izo nshingano batangije.

Yagize ati “Umufana mukuru ni umukunzi wa Rayon Sports, ntabwo tukibita abafana, kuko gufana no gukunda biratandukanye. Gukunda ni bwo hazamo ibikorwa by’urukundo nk’ibi, uravuga uti nubwo ndi mu bibazo ariko ukigomwa ukavuga uti icyo kilo cy’umuceri mu rugo reka nanjye nsaranganye n’ikipe kuko impa ibyishimo iyo ibihe bimeze neza.

Ni bya byishimo rero baduha, kugira ngo tugaragaze ko no mu byago cyangwa mu byiza tuba turi kumwe na bo natwe tukabibuka. Ndashimira rero abakunzi ba Rayon Sports”.

Ku rubuga rwe rwa Twitter, Sadate Munyakazi, Umuyobozi wa Rayon sports, yashimiye abanyamuryango bose bagize uruhare muri icyo gikorwa, by’umwihariko ashimira uwitwa Hakuzimana watanze icyo gitekerezo bagendeyeho mu gufata ingamba zo kugabana abo bakinnyi.

Related posts

Rubavu:Ibihano byakajijwe kubatambara agapfukamunwa n’abakambara nabi

Chief Editor

Minisante yatangaje abandi barwayi bashya ba coronavirus umubare ukomeza kwiyongera

Chief Editor

Sintekereza ko hari uwavuga ko arimo gukora ibintu byose uko bikwiye- Perezida Kagame

Chief Editor

Leave a Comment