November 30, 2020
Ubuzima

Nyanza:Umugabo yishe inshoreke ye arangije nawe ahita yimanika

Umugabo witwa Leonidas Ngendahimana w’imyaka 63 wo mu mudugudu wa Murambi,Akagari ka Runga,Umurenge wa Rwabicuma akekwaho kwica umugore w’imyaka 35 yari yarinjiriye maze nawe ahita yimanika arapfa.

Amakuru avuga ko bombi bari baratandukanye n’abo bashakanye bwa mbere  maze bakajya basambana.

Ngendahimana bivugwa ko yari amaze iminsi arwaye, nyuma abaturanyi be bamubura hanze, bibaza icyo yabaye bajya kureba icyabaye.Bageze iwe basanga yifungiranye imbere biba ngombwa ko bica urugi, barebye basanga yimanitse nk’uko byemezwa n’Umuturanyi we utifuje ko amazina ye atangazwa.

Yagize ati: “ Twagerageje kwitegereza mu nzu dusanga yimanitse mu mugozi, turebye neza aho yari aryamye tuhabona amaraso, twegereye dusanga ni umugore witwa Belia Nabagize uryamye ku gitanda yapfuye…”

Twabajije Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwabicuma witwa Claire Ingabire avuga ko ntacyo yabitubwiraho, ahubwo tubaza uwo bita ‘admin’, ni ukuvuga ushinzwe ubutegetsi n’imari witwa David  Ngirinama ariko nawe ntiyitabye telefoni ye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Sylvestre Twajamahoro yabwiye umunyamakuru ko amakuru ya buriya bwicanyi yamenyekanye kuri iki Cyumweru mu masaha y’umugoroba, atanzwe n’abaturage.

Ati: ”Bombi bari abaturanyi ariko buri wese yaratandukanye n’uwo bashakanye nyuma batangira kujya bagenderana. Abaturage bagiye kureba icyatumye Leonidas bamubonye hanze, bahageze basanga yimanitse, kandi mu nzu harimo umurambo w’uwo mugore.”

Avuga ko kugeza ubu nta gikomere basanganye Belia Nabagize, ubu RIB ikaba yatangiye iperereza.

CIP Twajamahoro asaba abaturage kwirinda kugenderana muri ibi bihe u Rwanda n’Isi byugarijwe na COVID-19 kandi bagakomeza gutanga amakuru ku kintu cyose babonye kidasanzwe.

Asaba abaturage kandi kwirinda amakimbirane cyane cyane muri iki gihe abashakanye bari kumwe mu ngo kubera gahunda ya ‘Guma mu rugo.’

Umurambo wa Ngendahimana n’uwa Nabagize yajyanywe ku bitaro bya Nyanza kugira ngo isuzumwe mbere yo gushyingurwa.

Related posts

Abahinduye ingo zabo ahahurira abantu bihanangirijwe nyuma y’uwavumbuweho covid19 acuruza akabare

Chief Editor

Huye:Abantu bataramenyekana bishe umusaza bamutemaguye banatwara Inka esheshatu yari aragiye

Chief Editor

Abayobozi b’amahoteli n’amaresitora basabwe kujya bandika imyirondoro yose y’abakiriya bahageze

Chief Editor

Leave a Comment