December 3, 2020
Udushya

Zimbabwe:Abapangayi batanga igitsina kuri ba nyir’amazu mu mwanya w’amafaranga y’ubukode

Amakuru aturuka mu gihugu cya Zimbabwe avuga ko ko bamwe mu bafite amazu bakodesha,bakoresha amahirwe ya gahunda yo ku guma mu ngo (Lockdown) bakishyurwa amafaranga y’ubukode mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina.

Ibi babikora ku bapangayi bafite ikibazo cyo kwishyura ubukode kubera ibi bihe ibihugu byinshi ku isi biri mu bihe bidasanzwe by’icyorezo cya coronavirus aho nta bantu bakora ahubwo birirwa mu mago.

Nk’uko amakuru abitangaza, bivugwa ko iki kibazo cyo gukora imibonano mpuzabitsina mu mwanya w’amafaranga y’ubukode hagati y’abapangayi na ba nyir’inzu byariyongereye.

Iyi nkuru ya NBC ivuga ko umuyobozi mukuru wa komisiyo ya leta ya Hawaii ishinzwe imiterere y’uburenganzira bw’abagore,Khara Jabola-Carolus, yemeza ko hari ibibazo by’uko ba nyir’inzu basaba ubutoni bujyanye n’imibonano mpuzabitsina ku bagore b’abapangayi kugira ngo bakodeshwe ayo mazu.

Akomeza agira ati: “Coronavirus itanga uburyo bwiza kuri ba nyir’inzu bashaka gukora ibi, kuko ntabwo abantu basabwa kuguma mu rugo gusa, ahubwo virusi yashegeshe ubukungu abantu batakaza akazi, cyane cyane muri Hawaii, itunzwe n’ubukerarugendo”.

Abapangayi benshi cyane cyane ab’igitsina gore gusa nibo bagushwa muri uyu mutego wo gusabwa n’abanyir’amazu ko bakora iyo mibonano mpuzabitsinda ngo bihwaniremo n’amafaranga y’ubukode.

Muri Afrika yepfo na Zimbabwe, imanza nyinshi zirebana n’ibyo ntizitangazwa. Mu gihe komisiyo yo muri Amerika yakiriye ibirego 10 bya ba nyir’inzu icyenda bahabwa igitsina nk’amafaranga y’ubukode.

Related posts

Pasiteri ngo Imana yamutumye kuzura Kobe Bryant n’umukobwa we ariko ahawe 10% by’umutungo we

Chief Editor

Umudepite yahagaritswe burundu mu mirimo azira konka amabere y’umugore bari mu nama

Chief Editor

Umukobwa w’imyaka 16 yavuze uburyo nyina yamutegetse gusambana n’abagabo 27

Chief Editor

Leave a Comment