November 30, 2020
slider Ubukungu

Inama ya CHOGM yari kuzabera mu Rwanda yasubitswe

Inama y’ibihugu bihuriye mu ryango w’ibihugu bikoresha icyongeraza wa Commonwealth (CHOGM) yari kuzabera mu Rwanda guhera tariki 22 kugeza 27 Kamena 2020,yasubitswe bitewe n’icyorezo cya covid19.

Mu itangazo ry’uwo muryango,rivuga ko iyi nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma yari kuzabera i Kigali ku nshuro ya 26 ibaye isubitswe kubera ubukana bw’ukwiyongera bw’icyorezo cya covid19 gikomeje kuzengereza isi.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko umunsi n’itariki yimuriweho bizatangazwa ku kindi gihe.

Iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku masezerano y’ubwumvikane yo mu 2005 ashyiraho ubunyamabanga bwa Commonwealth hamwe n’amategeko agenga CHOGM.

Perezida Paul Kagame yavuze ko bitashoboka ko iyi nama yaba kuko ibihugu bigize Commonwealth nyuma y’iki cyorezo bizabanza guhangana n’ingaruka zacyo.

Ati: “Mu mezi ari imbere, ibihugu byose bigize Umuryango wa Commonwealth bizibanda cyane ku kurwanya Covid-19 n’ingaruka zayo mu mibereho n’ubukungu ku baturage bacu.

Dutegereje kuzakira umuryango wa Commonwealth i Kigali kuri CHOGM icyorezo kimaze gutsindwa.

Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, Rt. Hon. Patricia Scotland QC yavuze ko isubikwa ry’iyi nama ikomeye, byababaje benshi barimo n’ubwongereza nk’umuyobozi mukuru wawo bitewe n’ibyo bwari bwateguye.

Yagize ati: “Icyorezo cya COVID-19 cyahinduye inzira y’amateka yacu ya none. Ubuzima bwatakaye, ubukungu buragabanuka, kandi imibereho yarahungabanye. Biragoye guhanura uko ibishya bisanzwe bizaba bimeze. Tugomba kuzirikana ingaruka amanama manini atera bose”.

Ibihe by’ubu bisaba ibyemezo by’intwari.Turi kumwen’u Rwanda, kandi turashimira ibihugu byose bigize uyu muryango, cyane cyane Ubwongereza nk’Umuyobozi wacu mu kuru, bababaye cyane, kubera inkunga n’ubwitange bagaragaje muri ibi bihe bigoye. Nanjye ntegerezanyije amatsiko kuzongera guhura n’umuryango wa Commonwealth, imbonankubone, mu gihugu cyiza cy’u Rwanda. ”

Uyu muryango watangiye uhuza ibihugu byakoronizwaga n’u Bwongereza ku migabane yose, gusa nyuma hagenda hinjiramo n’ibindi bivuga ururimi rw’Icyongereza.

Uyu muryango wa Commonwealth washinzwe mu 1949, ufatwa nk’umwe mu miryango ihuza ibihugu bikomeye ku isi. U Rwanda rwinjiye muri uyu muryango mu kwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka wa 2009.

Iyi nama kandi y’uyu muryango ikaba ari iya kabiri izaba ibereye ku mugabane wa Afurika, nyuma ya Uganda yayakiriye muri 2007.

CHOGM nk’inama mpuzamahanga ikomeye kurusha izindi zose u Rwanda rwakiriye, imyiteguro yayo yari yaramaze gukorwa by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Chief Editor/IGIRE.RW

Related posts

Uruhinja rw’umunsi umwe n’amasaha atandatu barusanzemo coronavirus

Chief Editor

Isoko ry’Imigabane ryungutse gahunda yo guha ubumenyi buhanitse abarikoramo

admin

Abantu batize uburezi ariko bashaka kwinjira mu mwuga wo kwigisha bahawe amahirwe

Chief Editor

Leave a Comment