November 28, 2020
Hanze

Madagascar yavumbuye umuti uvura ndetse ukanarinda covid19

Perezida wa Madagascar  Andry Rajoelina yamuritse ku mugaragaro umuti gakondo bivugwa ko urinda kandi uvura ubwandu bushya bw’icyorezo cya coronavirus.

Rajoelina yabyemereje mu kiganiro yahaye abaminisitiri,abadipolomate ndetse n’abanyamakuru, ubwo bari mu kigo cy’ubushakashatsi cyo muri Madagascar (IMRA) cyakoze uyu muti.

Iyi nkuru dukesha France24 ivuga ko Perezida Rajoelina yemeje ko magingo aya, uyu muti umuze kuvura abantu babiri.

Ati”Isuzuma ryakozwe…abantu babiri bavuwe n’uyu muti.Iki cyayi cy’ibyatsi gitanga ibisubizo ko wakize mu minsi irindwi”.

Yakomeje agira ati”Ndaba uwa mbere uri bukinnywere imbere yanyu uyu munsi ,kugira ngo mbereke ko uyu muti uvura kandi utica”.

IMRA ivuga ko iki kinyobwa cyiswe Covid-Organics, gikomoka kuri artemisia – igihingwa gifite akamaro kagaragara mu kuvura malariya – hamwe n’ibindi bimera kavukire.

Ariko umutekano wacyo ningirakamaro ntibyigeze bisuzumwa ku rwego mpuzamahanga, nta nubwo hari amakuru y’abageragerejweho uwo muti yashyizwe ahagaragara n‘abanyeshuri bawukoze.Abahanga mu bumenyi rusange baraburira abantu ku ngaruka zishobora guterwa n’iyo nzoga itapimwe nk’uko bikwiye.

Rajoelina avuga ko iyi nzoga izahabwa abanyeshuri bo mu ishuri, kuko ifite inshingano zo “kurinda abaturage ba Madagascar (Malagasi).

Umuyobozi mukuru wa IMRA, Dr. Charles Andrianjara, yagize ati: “Covid-Organics izakoreshwa nka prophylaxis, ni iyo gukumira, ariko ubushakashatsi ku mavuriro bwerekanye ko igira ingaruka nziza mu kuvura indwara.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), rifite abantu bagomba kuba maso ku bijyanye no gukira indwara ya COVID-19, ntabwo ryitabiriye ibyo birori byo kumurika ku mugaragaro uwo muti.

 

Chief Editor/IGIRE.RW

Related posts

Nyuma y’igihe kire kire Trump ati”Uko nakabaye wese nshyigikiye udupfukamunwa”

Chief Editor

Espanye yarushije Ubushinwa mu mubare w’abishwe na coronavirus iba iya kabiri ku Butaliyani

Chief Editor

Bobi Wine yahenze ubwenge abajenerali batatu bakomeye barimo umuhungu wa Museveni arabatenguha

Chief Editor

Leave a Comment