December 1, 2020
Politiki slider

Perezida Kagame yavuze ku hazaza h’ubukungu bw’Afurika,abasore babiri baherutse kwicwa n’ibihe OMS irimo

Perezida Kagame yatangaje ko hatabayeho imikorere inoze ndetse no guhanga udushya, ubukungu bw’ibihugu bimwe muri Afurika bwamara igisekuru cyangwa imyaka irenzeho kugira ngo bube bwakongera kuzahuka kubera ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika cyafunze ibikorwa mu guhangana n’ikwirakwira ry’iki cyorezo. Perezida Kagame asanga ibihugu bya Afurika bikeneye ubufasha mpuzamahanga bwa miliyari 100 z’amadolari cyangwa se arengaho muri uyu mwaka wonyine kugira ngo bihangane n’ingaruka za Coronavirus.

Mu kiganiro yagiranye na Financial Times binyuze mu gusubiza mu nyandiko ibibazo yohererejwe, Perezida Kagame yavuze ko hitezwe ingamba zihuse mu kuzahura ubukungu, binyuze mu mafaranga ashobora gutangwa n’imiryango mpuzamahanga, nka “bumwe mu buryo bwakora ikinyuranyo vuba”.

Perezida Kagame yavuze ibi ashingiye ku gitekerezo cy’uko Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari cyagenera amafaranga ibihugu bikennye kugira ngo bizahure ubukungu bwabyo mu buryo bwihuse.

Perezida Kagame ati “Ariko icy’ingenzi kurusha ubwo buryo, ni ukwemeranya ku cyatuma Afurika igira uburyo bwo guhashya icyorezo no kwirinda ko yasubira inyuma mu buryo bukomeye.”

Banki y’Isi yakoze ikigereranyo yerekana ko ubukungu bwa Afurika buzasubira inyuma mu buryo bukomeye ku nshuro ya mbere mu myaka 25 biturutse kuri Coronavirus.

Imibare ya Banki y’Isi yo ku wa 9 Mata igaragaza ko ubukungu bwo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, bwagizweho ingaruka zikomeye na Coronavirus ndetse ko buzamanuka ku kigero cya -2.1% na -5.1% buvuye kuri 2.4% bwariho mu 2019.

Perezida Kagame yavuze ko afite icyizere ko hari intambwe izaterwa agendeye ku cyo yise “umuhate uboneye w’abafatanyabikorwa barimo u Bufaransa, u Budage, u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika”.

Perezida Kagame ni umwe mu Bakuru b’ibihugu, Guverinoma n’imiryango mpuzamahanga bagera kuri 18 bo muri Afurika no mu Burayi, bahuje amajwi basaba ko hafatwa ingamba n’ibikorwa byihutirwa, byafasha Afurika mu rugamba iriho rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Mu nyandiko banyujije mu kinyamakuru Jeune Afrique, abayobozi batandukanye bagaragaje ko ikwirakwira ryihuse rya Covid-19 ryateje ibibazo ku rwego rw’ubuvuzi, rigira ingaruka ku bukungu bw’ibihugu n’imibereho y’abaturage ku isi hose, kuko ibikorwa byinshi byahagaritswe mu gukumira ikwirakwira ryacyo.

Abayobozi basabye ibigo nka Global Fund na Alliance GAVI kongera ubushobozi mu rwego rw’ubuzima muri Afurika kandi bigakorwa bidahungabanyije izindi gahunda zisanzwe, ari nayo mpamvu bashyigikiye icyifuzo cy’u Burayi ko muri Gicurasi hategurwa inama yo gukusanya inkunga.

Banasabye ko habaho uburyo bwo gushaka inkunga zashyigikira ubukungu bw’uyu mugabane, hashingiwe ku byagaragajwe na ba minisitiri b’imari muri Afurika (nibura miliyari 100$) n’Umuryango w’Abibumbye, kugira ngo ibihugu bya Afurika bibashe kubona ubushobozi bikeneye mu guhangana n’iki cyorezo n’ingaruka zijyana nacyo, haba mu bukungu n’imibereho y’abaturage.

Ibihugu bikize ku Isi biri mu Ihuriro ryiswe G20 biherutse gutangaza ko bihagaritse kwishyuza amadeni ibihugu bikennye bibibereyemo kugeza uyu mwaka urangiye hagamijwe kubifasha guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Uyu mwanzuro wa G20 waje nyuma y’ubusabe butandukanye bw’ibihugu bikennye n’ibikize, byagaragazaga ko gukomeza kwishyuza ayo madeni bizashyira mu kaga Isi yose kuko hatazabaho uburyo buhamye bwo gufatanya guhashya coronavirus.

Perezida Kagame yavuze ko hakenewe kugira ibindi bikorwa nubwo atigeze ahagamarira ibihugu kuba bisoneye ibibebereyemo amadeni.

Ati “Ntabwo dukwiye gushaka inzitwazo kugira ngo amadeni ahagikwe. Niba hari ikindi gitekerezo cyadufasha kugera ku musaruro umwe, gihawe ikaze. Inkunga ni inkunga, uburyo byakorwamo bwose.”

Magingo aya, abantu 147 nibo bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda mu gihe 76 bakize neza bagasezererwa mu bitaro.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rurajwe ishinga no kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo. Yakomeje ati “Twagiye tubona, dupima ndetse dushyira mu kato abanduye, ubu turi kwita cyane ku gushaka abo bahuye nabo”.

U Rwanda ni igihugu kidafite umutungo kamere, ubukungu bwacyo bushingiye ku bukerarugendo, ku wa 19 Werurwe rwahagaritse ingendo zose zo mu kirere, mbere y’ikindi gihugu icyo aricyo cyose.

Hashize iminsi ibiri, rwahise rufunga imipaka yose, hemererwa gutambuka gusa imodoka cyangwa se indege zitwaye ibiribwa n’ibikorwa mu gihugu byose birafungwa usibye iby’ingenzi.

Pariki z’igihugu nazo zarafunzwe mu kwirinda ko hagira inyamaswa yandura Covid-19 nk’uko byagiye bigaragara hirya no hino.

Perezida Kagame yanyomoje kandi amakuru y’uko abaturage babiri bishwe kubera kurenga ku mabwiriza yashyizweho yo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus.

Abo basore babiri bo mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, Polisi yabarashe nyuma yo kubahagarika bahekanye kuri moto bakanga, ahubwo nyuma baza kuyirwanya.

Perezida Kagame yavuze ko iyo nsanganya y’abaturage babiri barashwe idafite aho ihuriye n’ingamba zo gufunga ibikorwa mu kurwanya Coronavirus anavuga ko iperereza rigikorwa ku rupfu rwabo.

Ikibazo cya OMS na Leta zunze ubumwe za Amerika

Muri iki kiganiro  Perezida Kagame yirinze kunenga Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uherutse guhagarika inkunga yagenerwaga OMS, ahubwo ashima akazi iri shami rya Loni riri gukora muri Afurika.

Ati “Uyu munsi turi ku rwego OMS ikeneye ubufasha bwa buri wese kugira ngo ikore akazi kayo neza. Niba hari igihugu gifite ikibazo ku mikorere ya OMS, hari uburyo bwo kubigaragaza bitabangamiye ibikorwa byo kurwanya icyorezo.”

Trump ashinja OMS gutanga inama zifutamye, kwemera kuyobywa n’u Bushinwa no gutinda gutangaza ko Coronavirus ari icyorezo kizashyira ubuzima bwa benshi mu kaga.

Amerika ni umuterankunga ukomeye w’ibikorwa bya OMS, aho umwaka ushize yatanze miliyoni 400$, angana na 15% by’ingengo y’imari y’uyu muryango.

U Bushinwa mu 2018/2019 bwatanze umusanzu ungana na miliyoni 76$ nk’uwo bwari butegetswe gutanga nk’umunyamuryango wa OMS n’izindi miliyoni 10$ ku bushake bwabwo. Muri Werurwe OMS yagaragaje ko ikeneye miliyoni 675$ zo kuyifasha guhangana na Coronavirus, ndetse yiteguraga kuvugurura ubusabe bukagera kuri miliyari 1$ nibura.

Related posts

U Rwanda rugiye gukuraho ikiguzi cya Visa ku bihugu bigize Commonwealth, AU na Francophonie

Chief Editor

Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yakuriwe ibihano byose yari yarafatiwe

Chief Editor

Ngoma:Rukumberi hamaze kuboneka imibiri hafi 1600 y’abishwe muri Jenoside

Chief Editor

Leave a Comment