November 25, 2020
slider Ubuzima

Abanyamuryango ba Mituelle de Santé bemerewe kwivuza nta gutegereza ko ukwezi gushira

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko abanyamuryango b’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé), bemerewe kwivuza bakimara kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, batagombye gutegereza ukwezi.

Itangazo iyi Minisiteri yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mata 2020, yavuze ko ibi byakozwe hagamijwe korohereza abaturage kubona serivisi z’ubuvuzi, cyane cyane muri ibi bihe bidasanzwe byatewe n’icyorezo cya COVID-19.

Ibi bije bikurikira umwanzuro wari wafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 06 Werurwe 2020, wavugaga ku mushinga w’itegeko rihindura itegeko rigenga imitunganyirize y’ubwisungane mu kwivuza, kugira ngo umunyamuryango ajye ahita yemererwa kwivuza akimara kwishyura umusanzu.

Ubusanzwe, umunyamuryango w’ubwisungane mu kwivuza yishyuraga umusanzu, agasabwa gutegereza igihe kingana n’iminsi 30 kugira ngo atangire kwivuza.

Dr Uzziel Ndagijimana ,Minisitiri w’Imari n’igenamigambi

Related posts

Dr Uwamariya wasimbuye Dr Eugène Mutimura ku mwanya wa minisitiri w’uburezi ni muntu ki ?

Chief Editor

Muhanga:Umweyo mu bayobozi n’abakozi bagera kuri 36 banditse begura ku mirimo yabo

Chief Editor

Gen.Kabarebe yahishuye uburyo RPA yanesheje ingabo z’Ubufaransa,Zaire n’Ububiligi zari zaje gutabara Habyarimana

Chief Editor

Leave a Comment