November 28, 2020
slider Ubukungu

Minisitiri Biruta avuga ko nta bihombo byihariye bizaterwa n’isubikwa ry’inama ya CHOGM

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko nta bihombo byihariye bizaterwa n’isubikwa ry’inama yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bikoresha Icyongereza, Commonwealth, yagombaga kubera mu Rwanda muri Kamena.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo byemejwe ko iyi nama ya CHOGM yimuriwe ku itariki izatangazwa mu gihe kiri imbere, kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwibvasira Isi.

Minisitiri Biruta yabwiye RBA ko ukurikije uko iki kibazo kimaze kumera hirya no hino ku Isi n’aho amatariki yari ageze, u Rwanda rwasanze ari byiza ko inama yasubikwa.

Yakomeje ati “Tubijyaho inama n’ubunyamabanga bwa Commonwealth, hanyuma dusanga aribyo bikwiye, n’ibindi bihugu birabanza biramenyeshwa, noneho tukaba twashyize ku mugaragaro itangazo risubika inama kugira ngo abo bireba bose babimenye.”

Yavuze ko n’ubundi u Rwanda ruzakomeza kuyitegura, hakazumvikanwa n’ubunyamabanga bukuru bwa Commonwealth ku itariki nshya, ikazemezwa nyuma yo kugisha inama ibihugu 54 bigize umuryango.

Yakomeje avuga ko nta bihombo byihariye u Rwanda rwavuga ko ruzatezwa n’isubikwa ry’iyi nama kuko n’ubundi ari rwo ruzayakira, ahubwo havugwa ibihombo muri rusange bimaze guterwa n’icyorezo cya Coronavirus ari nacyo cyatumye isubikwa.

Yakomeje ati “Ni inama nini cyane yagombaga kwitabirwa n’abantu hagati ya 5000 na 7000, ubwo murumva amahoteli, ibindi bintu bitandukanye abo bantu bakoresha, ni bene icyo gihombo twareba muri rusange ariko nta gihombo cyihariye kijyanye n’iyo nama by’umwihariko, ni igihombo kijyanye n’ubukungu kuko bwarahungabanye muri rusange kubera iki cyorezo.”

“Naho ubundi hari ibikorwa byari byaratangiye bijyanye no kwakira iyi nama, navuga nk’ibikorwa remezo, hari imihanda yari yaratangiye gutunganywa, ahazabera inama hamwe na hamwe hari imirimo yagombaga kuhakorwa kugira ngo habe hagari cyangwa hatunganyirizwe iyo nama nyine, ibyo ni ibikorwa n’ubundi byari bikenewe, ni ibikorwa biramba kandi nitumara kumvikana ku matariki mashya y’inama, n’ubundi aho byari bitararangira bizarangizwa.”

Ni inama yagombaga gutanga inyungu ku mpande zitandukanye mu rwego rw’ubukerarugendo n’ibindi bikorwa bijyana no kwakira inama, yiyongereye ku zindi zamaze gusubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus, zagombaga kubera mu Rwanda.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama, RCB, Nelly Mukazayire, mu kwezi gushize yavuze ko muri uyu mwaka hari hateganyijwe inama 147, zagombaga kwinjiriza u Rwanda miliyoni $88, ni ukuvuga asaga miliyari 83 Frw.

Yakomeje ati “Nk’uko bigaragara hose, iki cyorezo cyagiye gituma hari ibihinduka, ndetse muri urwo rwego rwacu, ubu hari inama zigeze kuri 20 zimuwe, zikaba zitarasubitswe burundu ahubwo zarimuwe, tukaba turimo tuvugana ndetse n’ababishinzwe, abazikurikirana, kugira ngo turebe aho zazashyirwa.”

“Izo nama zari ziteganyijwe kwinjiza ageze kuri miliyoni umunani z’amadolari ya Amerika, birumvikana ko ari nk’ikigereranyo cya 10% ugereranyije n’icyerekezo twari dufite muri uyu mwaka.

Ku wa 13 Werurwe, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yari yavuze ko “aho Guverinoma y’u Rwanda ihagaze ni ugukomeza kwitegura CHOGM” mu gihe rugisuzuma aho icyorezo cya Coronavirus kigana, umwanzuro wa nyuma ukazafatwa hagati muri Mata, ari nako byagenze.

Byitezwe ko ibikorwa bikomeye bya CHOGM bizabera muri Kigali Convention Centre na Intare Conference Arena i Rusororo, ariko izindi nama zikazabera muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali, Kigali Serena Hotel na Ubumwe Grande Hotel.

Iyi nama yari kuzaba muri Kamena 2020, hagati ya tariki 22-27, yari yitezwemo gusinyirwamo amasezerano y’ubucuruzi ya miliyoni $700. Arimo ayo mu rwego rw’ubwubatsi, ibijyanye n’imikino n’imyidagaduro n’ibindi.

Muri Mata 2018 nibwo byari byemejwe ko u Rwanda ruzakira iyi nama nyuma y’imyaka icyenda rwinjiye muri uyu muryango. Ni iya mbere izabera mu gihugu kitakolonijwe n’u Bwongereza.

Related posts

Charles Ntahontuye wagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatawe muri yombi

Chief Editor

Bugesera-Ngoma:Ikiraro cya Kanyonyomba cyongeye kuba nyabagendwa ariko imodoka ntizemerewe

Chief Editor

Imyanzuro y’ubujurire bwa Rayon Sports ku bihano yahawe na FERWAFA yasohotse ishimisha Perezida wayo

Chief Editor

Leave a Comment