November 24, 2020
Ubuzima

Nyamasheke:Umugabo n’umugore basanzwe mu byumba by’inzu bitandukanye bose bapfuye

Umugabo witwa Harerimana Eric ufite imyaka 37 y’amavuko n’umugore we Nyirahabimana Immaculée ufite imyaka 25 bo mu mudugudu wa Rwasa akagari ka Gakenke mu murenge wa Rangiro, basanzwe mu nzu bose bitabye Imana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mata 2020  nibwo aba banyakwigendera basanzwe mu nzu bapfuye.

Amakuru  avuga urupfu rw’uyu mugabo n’umugore we rwamenyekanye ubwo umwana wabo mukuru abwiye abantu ko yabyutse agasanga se amanitse mu ruganiriro na nyina yapfiriye mu cyumba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rangiro Nabagize Justine yabwiye Radio Isangano dukesha iyi nkuru ko aya makuru y’urupfu rw’abo baturage yamenyekanye mu gitondo ubwo umwana wabo w’imyaka 7 yabyukaga yagera mu ruganiriro agasanga se amanitse.

Yagize ati:”Nibyo koko mu murenge wa Rangiro haravugwa urupfu rw’umugabo ndetse n’umugore we gusa amakuru y’uko umwe yishe undi yakwemezwa n’urwego rw’ubugenzacyaha.

Byamenyekanye ubwo umwana mukuru wabo yabyukaga agasanga se amanitse mu ruganiriro yihutira kujya gutabaza nyina ageze mu cyumba nawe asanga araryamye, yihutira kujya gutabaza kwa nyirakuru kuko bari baturanye ngo baze barebe ibyabaye”.

Gitifu wa Rangiro avuga ko nta makimbirane adasanzwe bari bafitanye, nkuko n’abaturanyi babo babivuga.Akomeza avuga ko urupfu rwabo rwatunguye abantu.

Ba nyakwigendera bari bafitanye abana batatu,umukuru muri bo yari afite imyaka irindwi y’amavuko.

 

Chief Editor/IGIRE.RW

Related posts

Abo tureba cyane ni abari guturuka hanze-Min Ngamije avuga ku bazashyirwa mu kato bakiyishyurira

Chief Editor

Buri muntu arasabwa kugira ati”Ntabe ari njye utuma abandi bandura Covid-19″-CP Kabera

Chief Editor

Abantu 78 nibo bakirwaye covid19 mu Rwanda abandi bamaze gukira

Chief Editor

Leave a Comment