November 30, 2020
Ubukungu

ONU yatangiye kwifashisha ibyahanuwe muri Bibiliya igaragaza ibibazo isi igiye kuzahura nabyo

Ishyirahamwe mpuzamahanga ONU ryatanze impuruza ko isi ishobora guhura n’amapfa “avugwa muri Bibiliya” bitewe n’icyorezo cya coronavirus.

David Beasley, uyobora  ishami rya ONU rishinzwe ibiribwa ku isi PAM/WFP, avuga ko hakenewe gufatwa ingamba zihutirwa kugira ngo birinde ayo mahano.

Hari icyegeranyo kerekana ko abantu babarizwa hagati ya miliyoni 135 kugeza kuri 250 zirenga bashobora guhura n’ibibazo.

PAM ivuga ko hari ibihugu cumi bishobora kubangamirwa n’icyo cyago kubera intambara, ibibazo by’ubukungu ndetse n’ihindagurika ry’ikirere.

Icyegeranyo cya kane gisohoka uko umwaka urangiye ku bibazo by’ibiribwa kerekana ko ibihugu bya Yemen, Republika ya demokarasi  ya Congo, Afghanistani, Venezuela, Ethiopia, Sudan y’Epfo, Sudani, Syria, Nijeriya na Haiti,ari byo bishobora guhura n’icyo cyago.

Icyo kegeranyo kivuga ko mu mwaka ushize, ibice 61% by’abanya Sudani y’Epfo ari bo bahuye n’ibibazo by’ubukene bw’ibiribwa.

Na mbere y’uko iki cyorezo cyaduka, hari ibice bimwe na bimwe bya Afurika y’Uburasirazuba na Aziya y’amajyepfo byari mu kibazo gikomeye cy’ubukene bw’ibiribwa bitewe n’izuba ndetse n’ibitero by’inzige.

Ubwo yagiranaga ibiganiro n’Inama nkuru ya ONU ishinzwe umutekano hifashishijwe ikoranabuhanga rya videwo conference, Beasley yasabye ko isi “ihagurukira rimwe kandi igafata ingamba zihutirwa”.

Ati: “Buriya dushobora guhura n’amapfa y’ubwoko bwinshi nk’ariya avugwa muri Bibiliya mu mezi make ari imbere. Ikintu cy’ukuri ni uko igihe kiri kudusiga”.

Yongeho ati: “Ndemera ko ikoranabuhanga dufite, dukoreye hamwe, dushobora guhuriza hamwe ingufu ndetse n’imigambi ikenewe kugira ngo icyorezo cya Covid-19 ntikitumare kandi ngo kidusige mu bibazo”.

Umuhanga mu by’ ubukungu  mu ishyirahamwe OMS, Arif Husain, avuga ko ingaruka z’icyo cyorezo ku bukungu ari mbi cyane kuri miliyoni ” z’abantu basanzwe bageze aharindimuka”.

Mu itangazo yasohoye yagize ati: “Ni ibyago kuri miliyoni z’abandi batari bake basanzwe babeshejweho n’umushahara babona iyo bakoze”.

“Ingamba za Gumamurugo hamwe n’ibibazo byubukungu ku isi bimaze gutwara benshi.

“Akabazo gato gusa gashobora gutuma ibintu bidogera. Ni ngombwa ko dukorera hamwe kugira ngo duhagarike ingaruka mbi z’iki cyorezo”.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, PAM yatangaje ko yari igiye kugabanya imfashanyo isanzwe itanga mu bice bya Yemen bigenzurwa n’abarwanya ubutegetsi byabangamiwe n’intambara kubera ikibazo c’yamafaranga.

Yavuze ko abasanzwe batanga imfashanyo bazihagaritse kubera ko bari bafite impungenge ko abarwanyi ba Houthi babuza izo mfashanyo kugera ku bo zigenewe.

PAM isanzwe ifasha abantu basaga miliyoni 12 ba Yemen buri kwezi, 80% muri bo bakaba bari mu burere buri mu bice by’abarwanyi b’aba Houthi.

Igihugu cya Yemen cyatangaje umuntu wa mbere yanduye coronavirus mu ntangiro z’uku kwezi, abagiraneza bo batanga impuruza ko mu kanya gato cyane iyo ndwara ishobora kurenga ubushobozi bwo kuvura icyo gihugu gifite busanzwe butameze neza.

Related posts

Kigali:Kugenda muri bisi nini abantu bahagaze byahagaritswe

Chief Editor

Ibiciro bishya by’amazi bijyanye n’ubushobozi bw’Abanyarwanda -RURA

admin

Abadepite batoye itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati y’u Rwanda na IDA

Chief Editor

Leave a Comment