December 4, 2020
slider Ubutabera

Abantu batatu batawe muri yombi bakekwaho gushaka gutorokesha Col Tom Byabagamba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Museminali John,Mugisha ,Mukimbiri Emmanuel bakurikiranyweho icyaha cy’ugushaka gutoroka kwa Col Tom Byabagamba.

Ni nyuma y’uko tariki 9 Mata 2020, Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko kigiye kongera kugeza Col Tom Byabagamba mu nkiko za gisirikare kubera ibindi byaha yakoreye muri gereza aho afungiye.

Col Tom Byabagamba azaba akurikiranyweho ibyaha birimo kugerageza gutanga ruswa no gutoroka Gereza ya Gisirikare.

Abari mu mugambi wo gushaka kumufasha gutoroka gereza nabo bamaze gutabwa muri yombi nk’uko byemejwe RIB.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yabwiye kimwe mu bitangazamakuru gikorera mu Rwanda ko dosiye ya Museminali John na Mugisha batawe muri yombi tariki 15 Mata na Mukimbiri Emmanuel wafashwe ku wa 17 Mata, yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Ati “Bose uko ari batatu bakurikiranyweho icyaha cyo gushaka gutoroka kw’imfungwa cyangwa umugororwa”.

Igisirikare cy’u Rwanda cyari giherutse gutangaza ko Col Byabagamba agiye gukurikiranwaho “Ibikorwa bigize icyaha yakoze kandi n’abo bafatanyije bari muri gereza no hanze yayo bari gukorwaho iperereza.’’

Col Tom Byabagamba yatawe muri yombi ku wa 24 Kanama 2014. Muri Werurwe 2016, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwamukatiye igifungo cy’imyaka 21, anamburwa amapeti ya gisirikare.

 

IGIRE.RW

Related posts

Gatsibo:Umurima shuri wafashije Abahinzi b’urutoki kuva ku gitoki cy’ibiro 20 bagera ku cy’ibiro 85

Chief Editor

Rulindo:Umusore bamwishe bamunaga mu mukingo ukekwaho kumwica yishyikiriza Polisi

Chief Editor

Abantu bahitanwe n’imvura yaraye iguye mu bice bitandukanye mu Rwanda basaga 55

Chief Editor

Leave a Comment