November 23, 2020
Ubutabera

Kirehe:Umugabo yaziritse inka mu isambu ye agarutse asanga bayitemye amaguru itabasha kugenda

Nteziyaremye Wellars utuye mu Mudugudu wa Muganza akagari ka Rugarama mu murenge wa Kigina, yasize inka ye iziritse ku isambu ye agarutse asanga yatemwe amaguru yombi no ku ijosi ku buryo itabasha kugenda.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki 23 Mata 2020 bibera aho yari iziritse mu isambu ye iherereye mu wundi murenge adatuyemo wa Nyarubuye mu mudugudu wa Nyamisagara  akagari ka Nyabitare

Amakuru agera kuri IGIRE ni uko yaziritse iyo nka muri iyo sambu ahagana saa sita z’amanywa ubwo arayihasiga aragenda agarutse mu masa munani asanga bayitemye.

Amakuru akomeza avuga ko hari umwe mu bakekwa ko bakoze icyo gikorwa cy’ubugome witwa Mudaheranwa Isai  utuye mu Mudugudu wo Mugisenyi  akagari ka Rwanteru, umurenge wa Kigina akaba yamaze gutabwa muri yombi.

Ngo impamvu Mudaheranwa akekwa kuba ari we wakoze ibyo,ngo ni uko ariwe bahana imbibi ku Isambu.Inkdi kandi ngo basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku ukuba Nteziyaremye  watemewe inka yiba ubwatsi bwa Mudaheranwa bahana imbibe.

Ikindi ngo kera bagituranye, uwo watemewe inka yajyaga ahora abwira Mudaheranwa ukekwaho gutema iyo nka,ko nyina umubyara yamurogeye umwana.

Ubwo kuri uyu wa Kane, Nteziyaremye amaze kuzirika inka yasize Mudaheranwa n’abakozi be ku isambu ubwo agarutse asanga ntabahari ndetse n’inka ye yatemwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigina ahabereye icyaha,Kabandana Patrick yahamirije IGIRE iby’aya makuru avuga ko ibyo byabayeho.Yanemeje iby’ayo makimbirane avugwa hagati ya Nteziyaremye na Mudaheranwa ashingiye ku kuba Nteziyaremye yiba ubwatsi bwa Mudaheranwa ndetse no gushinjanya amarozi.

Gitifu Kabandana yavuze ko ibi bitari bisanzwe bibaho muri Kigina asaba abaturage kubana neza birinda amakimbirane.

Ati”Nk’ubuyobozi tugiye kuganira n’abaturage tubakangurira kubana neza,birinda amakimbirane no kubaha itungo rya bandi”.

Avuga kandi ko uwatemewe inka nk’ubuyobozi bugiye gushakisha uko yamushumbushwa kugira ngo akomeze nawe yorore yiteze imbere.

Ati”Birumvikana y’uko umuturage azanashumbushwa hashingiye kuri gahunda ya leta ya giri nka nubwo bidahita bikunda neza kubera ko agomba kubanza gushyirwa ku rutonde”.

Ukekwaho icyaha yajyanywe ku murenge wa Kigina kugira ngo ashyikirizwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB maze hakorwe iperereza hamenyekane uwaba yakoze icyo cyaha.

Inka bayitemye amaguru yombi ntibasha kugenda
Iyi nka bayitemye no ku ijosi

Related posts

Polisi yongeye gusohora urutonde rw’abashoferi barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19

Chief Editor

Ntaganzwa Ladislas yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside

Chief Editor

Rubavu:Umusore yafatanwe udupfunyika 1000 tw’urumogi ku mayeri y’umupolisi n’uwo yarugurishaga

Chief Editor

Leave a Comment