November 25, 2020
Politiki slider

#Kwibuka26:Urubyiruko rw’uyu munsi rufitanye igihango gikomeye n’u Rwanda-Minisitiri Mbabazi

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, yifatanyije n’ihuriro ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye muri Canada, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, ababwira ko abanganaga nabo bagize uruhare mu gusenya igihugu, bityo ko bo bafite urundi ruhare rwo kubaka igihugu.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abarenga 500 ariko hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, ambasaderi w’u Rwanda muri Canada, Prosper Higiro, Rita Ngarambe na Remy Byiringiro nk’urubyiruko rwateguye iki gikorwa.

Ambasaderi Higiro yavuze ko muri iki gihugu hariyo abanyarwanda barenga ibihumbi 30, bakaba bahuriye mu mahuriro 22.

Yashimiye urubyiruko ruba muri Canada ko rufata umwanya wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bagafata umwanya wo kwigisha bagenzi babo bavutse nyuma cyangwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, baba badafite amakuru ahagije ku mahano yasenye u Rwanda.

Minisitiri Mbabazi yabanje gusangiza uru rubyiruko amateka y’u Rwanda, uko abanyarwanda bashyiraga hamwe kugeza ubwo abakoloni babatandukanyije, bikaza kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko mu gihe cya Jenoside kubera ubutegetsi bubi bwariho, urubyiruko rwahawe amasomo mabi yo kwica abatutsi ariko urwa none rufite inshingano yo kubaka igihugu kizira amacakubiri.

Yagize ati “Urubyiruko rw’uyu munsi rufitanye igihango gikomeye n’u Rwanda. Urubyiruko ni rwo rwagize uruhare mu gusenya iki gihugu, mu gihe cyo kwica Abatutsi hari urubyiruko rwinshi rw’Interahamwe rwakoreshejwe mu kwica, bahabwa intwaro zo kwica Abatutsi aho guhabwa amasomo mazima yo kubaka igihugu, urwo rubyiruko rwasenye igihugu ariko habaho urundi rwari muri RPF narwo rwanganaga n’abo bicaga, ariko rwo rwaje rukora ibikorwa byiza rurokora abicwaga, namwe rero mufite izo nshingano.”

Yongeraho ati“Kwibuka ntabwo ari umuhango ahubwo ni igihango mufitanye n’igihugu cyanyu ngo mugiteze imbere, aho muri mugomba kumenya ko mufite umutima w’u Rwanda ndetse n’ibendera ry’igihugu, mugomba gusigasira amateka y’u Rwanda kuko kuva u Rwanda rwashingwa cyari igihugu, aho abaturage babanaga kandi baharanira ubumwe bw’igihugu cyabo.”

Minisitiri Mbabazi yavuze ko urubyiruko rugomba kwigira ku mateka y’u Rwanda dore ko umubare munini waryo ari abari munsi y’imyaka 25 y’amavuko.

Ati “Ntabwo twayahindura ariko ntabwo tugomba kuyasubiramo, mugomba kwigiramo ukuri kandi mukamenya ko twese turi abanyarwanda, mugomba guharanira ko ibi bitazongera, abenshi mu banyarwanda bari munsi y’imyaka 25, mugomba kumenya ko mufite inshingano zo kwibuka ko ibi bitazongera atari mu Rwanda gusa ariko no mu mahanga.”

Uwateguye iki gikorwa, witwa Rita Mbabazi avuga ko urubyiruko ruhabwa umwanya wo guhura n’abayobozi, bagasobanuza ibyo batazi.

Yasabye abakiri bato ko bagomba kubanza kumenya icyateye Jenoside yakorewe Abatutsi, bakamenya ko iki ari igikorwa kibanzirizwa no kubanza gutesha agaciro ikiremwamuntu. Abakiri bato bakaba bakwiye gufata umwanya wo guharanira amahoro ndetse n’uko Jenoside itazongera kubaho.

 

Chief Editor/IGIRE.RW

Related posts

#Kwibuka26:Perezida Kagame na Madamu benyegeje urumuri rw’icyizere batangiza iminsi 100 yo kwibuka[Amafoto]

Chief Editor

Perezida Kagame yavuze uburyo Abanyarwanda bageze kure mu gukora ibyatuma batarwara Kanseri

Chief Editor

Kigali:Mu mabwiriza yahawe ibigo by’ubwubatsi harimo no kwandika umwirondoro wose w’abantu bakandagiye ku cyubakwa

Chief Editor

Leave a Comment