November 28, 2020
Iyobokamana slider

Mufti Hitimana avuga ko muri Ramadhan abatishoboye bazafashwa nk’uko bisanzwe bari mu rugo

Ubuyobozi bw’idini ya Isilamu mu Rwanda buravuga ko nubwo igisibo cya Ramadhan kigiye kuba isi yose iri mu bihe bikomeye byo kurwanya icyorezo cya Coronavirus, bitazabuza Abayisilamu kucyubahiriza basengera mu ngo zabo.

Biteganyijwe ko igisibo gitagatifu cya Ramadan ku basengera mu idini ya Isilamu, kizatangira kuwa Gatanu w’iki cyumweru tariki 24 Mata 2020.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, avuga ko gusenga byo bikomeje ariko hagakurikizwa amabwirizwa yo kuguma mu rugo.

Agira ati “Natwe ni ukuguma mu rugo kugeza igihe ubuyobozi buzatwemera gusohoka”.

Kuri gahunda yo gufasha abatishoboye muri Ramadan, Sheikh Hitimana yavuze ko iyo gahunda izagumaho, mu kwifatanya n’abafite ubushobozi buke kugira ngo na bo babashe gusiba.

Ati “Ni ukubatera ingabo mu bitugu kugira ngo na bo babashe gusenga mu mutuzo. Hirya no hino birakomeje kugira ngo abantu babashe gusiba neza”.

Sheikh Hitimana avuga ko bakorana n’inzego z’ibanze mu kugeza ubufasha kuri buri wese.

Ati “Inzego z’ibanze zirabizi ko Ramadan igiye gutangira kandi aba ari igihe abantu bakenera imfashanyo z’ibiribwa. Muri iki gihe tuba dufite nomero za telefone z’abakeneye ubufasha, aho tutazifite tukavugana n’abayobozi b’aho basengera, hanyuma kugira ngo dukurikize amabwiriza dushyikiriza ubufasha abantu aho bari, aho kugira ngo bo baze bahure ari benshi nko ku musigiti”.

Sheikh Hitimana yavuze ko ku munsi wo gusoza igisibo nibiba bikimeze uko bimeze uku, abantu bazizihiza uwo munsi  bari mu rugo.

Mufti w’u Rwanda yifurije Abayisilamu igisibo kiza n’Abanyarwanda gukomeza gufatanya no gushyirahamwe,banubahiriza amabwiriza yashyizweho n’inzego za Leta mu kwirinda icyoreza cya COVID-19 aho abantu basaba kuguma mu rugo.

Akomeza agira ati”Umuntu abe hafi ya mugenzi we aho amukenereye ntamubure, niba hari n’ubufasha amukeneyeho ntabubure ndetse no kugira ibikorwa by’urukundo kuko ari byo bizadufasha muri ibi bihe bikomeye”.

 

Chief Editor/IGIRE.RW

Related posts

Abadepite batoye itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati y’u Rwanda na IDA

Chief Editor

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Ethiopia Sahle Work Zewde [Reba Amafoto]

Chief Editor

Ntabwo tuzirara nta no kujenjeka kuko icyorezo cya Coronavirus kirandura cyane-MINISANTE

Chief Editor

Leave a Comment