November 28, 2020
Imikino slider

Rutahizamu Michael Sarpong yirukanwe muri Rayon Sports

Nyuma y’uko rutahizamu Michael Sarpong asabwe gutanga ibisobanuro by’amagambo atari meza yabwiye Perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadati,hadaciye amasaha menshi iyi kipe yahise ifata umwanzuro wo kwirukana burundu uyu mukinnyi.

Uyu mukinnyi yari yandikiwe ibaruwa isaba ibisobanuro ku myitwarire ye, aho Rayon Sports yavugaga ko ibyo “amakosa yakoze ntiyihanganirwa mu kazi.”

Andi makosa yashinjwaga na Rayon Sports ni uguta akazi hagati ya tariki ya 23 Mutarama na tariki ya 27 Gashyantare 2020, aho yagiye muri Norvège ikipe itabizi, akajya kuvugana n’indi kipe.

Icyo gihe ngo Rayon Sports yamugurije 612$ kugira ngo abashe kubona itike imugarura i Kigali.

Kuri uyu wa Kane, Rayon Sports yasohoye indi baruwa ivuga ko yasheshe amasezerano y’uyu mukinnyi, inamwifuriza amahirwe ahandi azakomereza.

Michael sarpong mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru yavuze ko yamaze kubona iyi baruwa imusezerera burundu.Yavuze ko nta kindi yakora ubu, ariko agiye kwitabaza umujyanama we, akabikurikirana.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Michael Sarpong yashoboraga kugurwa n’ikipe ya Changchun Yatai FC yo mu Bushinwa, ariko ntibyakunda kubera Coronavirus yari yibasiye icyo gihugu.

Michael Sarpong yageze muri Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino, avuye iwabo muri Ghana, ayifasha kwegukana igikombe cya Shampiyona iheruka.

Michael Sarpong wageze muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino ushize, yagombaga kurangiza amasezerano ye muri iyi kipe mu kwezi kwa 10/2020, akaba ari umwe muri ba rutahizamu bari bahagaze neza muri iyi shampiyona kuva yagera mu Rwanda.

 

Ibaruwa Sarpong yandikiwe asabwa ibisobanuro ku magambo atari meza yabwiye Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadati
Ibaruwa yirukana burundu nta nteguza rutahizamu Sarpong wakiniraga Rayon Sports

Chief Editor/IGIRE.RW

Related posts

Gen.Kabarebe yahishuye uburyo RPA yanesheje ingabo z’Ubufaransa,Zaire n’Ububiligi zari zaje gutabara Habyarimana

Chief Editor

Ibihe bitazibagirana kuri Me Evode Uwizeyimana birimo kwibasira abanyamakuru na Musenyeri Nzakamwita

Chief Editor

Hari abagabo basigaye bahukana- Depite Rwabyoma

Chief Editor

Leave a Comment