November 30, 2020
Iyobokamana

Umuryango w’abayisilamu mu Rwanda wemeje ko igisibo cya Ramadhan kizatangira ejo tariki 24 Mata

Ubuyobozi bw’abayisilamu mu Rwanda RMC bwashyize ahagaragara bwavuze ko igisibo cy’ukwezi gutagatifu Ramadhan kizatangira kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mata 2020 bunifuriza abayisilamu bose kuzagira igisibo kiza.

Gusiba muri uku kwezi ni itegeko ku bayisilamu bafite imyaka y’ubukure usibye abarwayi, abari mu ngendo, abari mu zabukuru, abagore batwite, abari kuva amaraso n’abarwaye indwara zidakira nka diyabete n’izindi.

Igisibo gitangira izuba rirashe kigasozwa rirenze, ugusiba gutangizwa n’ifunguro ryo mu gicuku ryitwa suhur ( idaku) kigasozwa n’ifunguro ry’umugoroba rimenyerewe nk’ifutari.

Muri uku kwezzi abayisilamu bakangukira amasengesho kurushaho kimwe n’ibindi bikorwa by’ubugira neza, kandi abayisilamu bihatira kugira imyitwarire myiza kurushaho buri wese ku giti cye.

Nkuko biyiriza nta kurya,kunywa, kunywa itabi, imibonano mpuzabitsina kubashakanye n’ibindi ni nako abayisilamu bihatira gusoma cyane igitabo cya kor’ani muri uku kwezi.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana yifurije Abayisilamu igisibo kiza n’Abanyarwanda gukomeza gufatanya no gushyirahamwe,banubahiriza amabwiriza yashyizweho n’inzego za Leta mu kwirinda icyoreza cya COVID-19 aho abantu basaba kuguma mu rugo.

Akomeza agira ati”Umuntu abe hafi ya mugenzi we aho amukenereye ntamubure, niba hari n’ubufasha amukeneyeho ntabubure ndetse no kugira ibikorwa by’urukundo kuko ari byo bizadufasha muri ibi bihe bikomeye”.

Salim Hitimana yifurije Abayisilamu igisibo kiza n’Abanyarwanda gukomeza gufatanya no gushyirahamwe

 

Related posts

Umunsi mukuru wa Iddi-El Fitri uzaba ku Cyumweru

Chief Editor

Macca-Medina:Nta munyamahanga wemerewe kuzajya gukora umutambagiro mutagatifu

Chief Editor

Nyanza:Abakirisitu basaga 20 ba ADEPR basanzwe bari gusengera mu nzu abenshi batambaye udupfukamunwa

Chief Editor

Leave a Comment