November 27, 2020
Imikino

Imyanzuro y’inama y’igitaraganya yahuje ubuyobozi bwa Rayon Sports n’abakinnyi bayo

Inama yaraye ihuje abakinnyi ba Rayon Sports n’umuyobozi wayo, Munyakazi Sadate, yafatiwemo umwanzuro w’uko bazigomwa umushahara wabo w’ukwezi kumwe.

Ni inama yamaze amasaha abiri hagati ya saa Moya na saa Tatu z’umugoroba, ikaba yarashyizweho nyuma y’ihererekanya ry’amabaruwa atandukanye, impande zombi zisubizanya ku ngingo irebana no guhagarika amasezerano, ariko bitarakozwe mu bwumvikane.

Nk’uko byashyizwe hanze na Rayon Sports, abakinnyi bemeye kwigoma umushahara wa Mata 2020, ariko bakazishyurwa uwa Gashyantare na Werurwe ndetse bagakomeze guhabwa inkunga zibafasha kubaho muri ibi bihe bya Coronavirus.

Yagize iti “Abakinnyi n’abandi bakozi bemeye ko kubera ibihe turimo bigomwa umushahara wo kuva mu kwezi kwa kane kugera ibi bihe bya Coronovirus birangiye ariko ikipe igakomeza gutanga amafaranga abafasha mu mibereho ya buri munsi.”

Rayon Sports isanzwe ifite abaterankunga batandukanye barimo SKOL iyiha miliyoni 66 Frw ku mwaka, ariko muri uyu mwaka w’imikino ikaba iyigomba miliyoni 33 Frw gusa kuko andi yishyuye umwenda iyi kipe yafashe mu mwaka ushize.

Rayon Sports isanzwe yinjiza impuzandengo ya miliyoni 10 Frw ku mikino mu kwezi n’izindi miliyoni 5 Fw zitangwa n’abafana buri kwezi mu gihe imishahara yayo igera muri miliyoni 25 Frw ku kwezi.

Iyi kipe imaze gutanga ibyiciro bibiri by’inkunga ihabwa abakinnyi mu bihe bya Coronavirus, ingana n’ibihumbi 50 Frw mu gihe mu cyumweru gishize, Fan Club zayo ziyemeje kugabana abakinnyi n’abatoza, buri umwe akazajya agenerwa ibihumbi 100 Frw cyangwa ibihumbi 50 Frw buri kwezi, niba afite cyangwa adafite umuryango.

Indi myanzuro yafatiwe mu nama yahuje abakinnyi n’Ubuyobozi bwa Rayon Sports:

Abakinnyi n’abatoza bifuje ko amafaranga bahabwa muri iyi minsi (nk’inkunga) atazakurwa ku mishahara yabo. Perezida yabasezeranyije ko azabiganira na Komite bakagifataho umwanzuro kandi abasezeranya kuzaba mu ruhande rwabo.

Abakinnyi n’abandi bakozi bemeye ko kubera ibihe turimo bigomwa umushahara wo kuva mu kwezi kwa kane kugera ibi bihe bya Coronovirus birangiye ariko ikipe igakomeza gutanga amafaranga abafasha mu mibereho ya buri munsi.

Bemeranyije ko gukomeza kuganira kandi ibibazo bigakemurwa mu bufatanye.

Bakomeje bati “Tugaye abajyana amakuru y’akazi ahantu hatateganyijwe ndetse twibutsa ko binyuranyije n’amategeko n’amasezerano y’impande zombi.

Twemeranyije ko Perezida azajya aganiriza abakinnyi n’abandi bakozi kuri uru rubuga (rwa Whatsapp rubahuza) byibura rimwe mu cyumweru kugira ngo yumve ibibazo byabo.

Twemeje ko inyandiko zicicikana mu itangaza makuru zihagarara;

Twibukiranyije ko nubwo nta kazi gahari ariko tugomba gukomeza kurangwa n’urukundo rwaturanze kuva twatangira umwaka w’imikino.”

Related posts

Rayon sports yagaragarije FERWAFA ibintu bibiri igomba gusuzuma ikayireka igasohokera u Rwanda muri Confederation

Chief Editor

Sugira Erneste na Bashunga Abouba mu bakinnyi 24 Rayon Sports izifashisha mu mwaka w’imikono 2020/2021

Chief Editor

Manchester City yahanishijwe kumara imyaka ibiri idakina amarushanwa ategurwa na UEFA

Chief Editor

Leave a Comment