November 25, 2020
slider Ubuzima

Perezida Kagame n’abandi bayobozi bifatanyije na OMS mu gutangiza gahunda nshya yo kurwanya covid19

Abayobozi batandukanye bifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), kuri uyu wa Gatanu mu gutangiza gahunda yo kwihutisha imirimo yo gukora imiti, ibipimo n’inkingo z’icyorezo cya Coronavirus kandi bikagera kuri bose hirya no hino ku Isi nta busumbane bubayeho.

Iyi gahunda yiswe ‘Access to COVID19 Tools (ACT)’, yatangirijwe mu nama yakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga yitabirwa n’abayobozi barimo; Umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, Perezida Kagame, Perezida Emmanuel Macron, Umuyobozi wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen.

Yanitabiriwe kandi na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa unayoboye AU, n’umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat n’abandi bo mu nzego z’abikorera, abahanga, abagiraneza n’abafatanyabikorwa nka Bill na Melinda Gates.

Dr Tedros yavuze ko ‘Isi ikeneye ibi bikoresho kandi ibikeneye byihutirwa. Turimo guhura n’ikibazo rusange dushobora gutsinda ari uko dukoresheje inzira imwe rusange yo guhangana na cyo’.

OMS yatangaje ko ubu bufatanye bugamije kwihutisha ikorwa ry’imiti, inkingo n’ibikoresho byo gupima byizewe kandi bitanga umusaruro mu kwirinda, gupima no kuvura Coronavirus.

Dr Tedros yavuze ko kuva muri Mutarama, OMS ikorana n’ibihumbi by’abashakashatsi ku Isi yose mu kwihutisha kubona urukingo kandi icyo kwishimira ariko hari izimaze kugeragezwa yaba ku nyamaswa cyangwa ku bantu.

Yavuze ko hakozwe uburyo bwo gupima Coronavirus burimo kwifashishwa hirya no hino ku Isi kandi ubu harimo gukorwa amagerageza ane y’imiti yavura iki cyorezo.

Ati “Ubunararibonye bw’ahashize bwatwigishije ko nubwo ibi bikoresho biboneka, bitabasha kugera kuri bose mu buryo bungana. Ntabwo twakwemera ko ibi bisubira”.

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat yavuze ko ‘hatangijwe ubufatanye bw’Isi yose mu kwihutisha gukora ndetse no kugeza mu buryo bungana uburyo bwo gupima, kuvura ndetse no gukingira Coronavirus’.

Perezida Kagame yavuze ko icyorezo cya Coronavirus cyibutsa ko uburenganzira ku buzima muri iyi Si burimo ikibazo. ’Nta muntu n’umwe utekanye mu gihe twese tudatekanye’.

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko ikoranabuhanga rya ngombwa ryifashishwa mu buzima rigomba kuboneka igihe cyose rikenewe.

Ati “Tugomba gutanga ubumenyi bwose dufite ku burebana n’ubufatanye mpuzamahanga mu rwego rwo kurwanyiriza hamwe Coronavirus. Iyi niyo mpamvu ubufatanye bw’Isi mu gusangira ibikenewe ari ingenzi cyane”.

“Mu guhuza ingufu hagamijwe kwihutisha ibikorwa byo gupima, gukingira no kuvura, dushobora gutsinda iki cyorezo vuba. Urufunguzo rwo kugera kuri ibi ni uguharanira kubona ibikenewe mu buryo bungana”.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko “Tugomba gushyira mu bikorwa ibyo dushinzwe tubikorera abaturage dushinzwe kandi na buri umwe muri twe. U Rwanda rwijeje uruhare rwarwo muri ubu bufatanye”.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Guterres Antonio, yavuze ko ‘Isi itarangwamo Coronavirus isaba ingufu nyinshi z’inzego z’ubuzima zirenze izabayeho mu mateka y’Isi, hakabaho gusangira amakuru, gushakira hamwe ubushobozi ibijyanye na za politiki bigashyirwa ku ruhande’.

Ati “Turi ku rugamba rw’ubuzima bwacu, tururiho twese kandi tuzarutsinda twemye ari uko dufatanyije. Uyu munsi dufite umwanzi w’Isi yose utandukanye n’abandi. Mu Isi y’uruhurirane, nta n’umwe muri twe waba utekanye mu gihe twese twaba tudatekanye. Coronavirus ntireba imipaka, ahari ho hose ni ikibazo ku bantu”.

Guterres yavuze ko hadakenewe urukingo cyangwa umuti w’igihugu kimwe, akarere kamwe cyangwa igice runaka cy’Isi ahubwo hakenewe ibihendutse, byizewe kandi bigera kuri buri wese aho yaba ari hose.

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, yavuze ko gutsinda iki cyorezo bisaba gushyigikira inzego z’ubuzima, ashimangira ko iyi gahunda izafasha ibihugu bifite inzego z’ubuzima zicumbagira kuzongerera ubushobozi, kubasha gupima, kuvura ndetse no gukingira.

Yijeje kandi gukora ubukangurambaga bwo gushaka ubushobozi bwo gushyigikira iyi gahunda kuko gutsinda Coronavirus, bisaba guhuza imbaraga.

Ati “Tugiye gukomeza gukora ubukangurambaga mu bihugu byo muri G7, G20 kugira ngo bishyigikire iyi gahunda”.

Iyi gahunda y’ubufatanye ntabwo yitabiriwe na Leta zunze Ubumwe za Amerika zitavuga rumwe na OMS kuri gahunda zo guhangana na Coronavirus, aho ziyishinja kubogamira ku Bushinwa n’indi mikorere idahwitse.

Umuvugizi w’uhagarariye Amerika mu Busuwisi yatangaje ko ‘biteze kubona byinshi muri iyi gahunda yo gushyigikira ubufatanye mpuzamahanga mu ikorwa ry’urukingo rwa Coronavirus vuba bishoboka.

Trump aherutse guhagarika miliyoni hagati ya 400-500$ igihugu cye cyatangaga muri OMS ayishinja gutanga inama zifutamye, kwemera kuyobywa n’u Bushinwa, no gutinda gutangaza ko Coronavirus ari icyorezo kizashyira ubuzima bwa benshi mu kaga.

Inkingo zirenga 100 za Coronavirus zirimo gukorwa harimo esheshatu zamaze kugera ku cyiciro cy’igerageza mu rwego rw’ubuvuzi.

Related posts

RURA yashyize ahagaragara ibiciro bishya by’ingendo mu gihugu hose[Amafoto]

Chief Editor

Mufti Hitimana avuga ko muri Ramadhan abatishoboye bazafashwa nk’uko bisanzwe bari mu rugo

Chief Editor

Gen Kabarebe yavuze uburyo ku ngoma ya Idi Amin aribwo Abanyarwanda muri Uganda bagize agahenge

Chief Editor

Leave a Comment