November 29, 2020
Ubukungu

Amerika yongeye guha u Rwanda inkunga ingana na milayari enye z’amanyarwanda

Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, yatangaje ko USA zongeye guha u Rwanda inkunga ya miliyoni enye z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga hafi miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda, yo gufasha kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Hari Miliyoni eshatu z’amadolari angana na miliyari 2.8 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe mu buryo butaziguye n’ikigo cyo muri Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (CDC) ashyirwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC).

Aya mafaranga azakoreshwa mu kongerera laboratwari ubushobozi n’umutekano, ndetse akazanakoreshwa mu gutanga amahugurwa ku bajyanama b’ubuzima mu turer twose 30.

Hari kandi hafi miliyari y’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe n’Abanyamerika, binyuze mu kigo cya Leta zunze ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), azongerwa kuri miliyoni y’amadolari y’inkunga yatanzwe mbere binyuze muri gahunda yiswe ‘Ingobyi’, yatangajwe ku ya 4 Mata 2020, ndetse akazanakoreshwa mu kwita ku mpunzi ziri mu Rwanda.

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yagize ati “Amerika yishimiye ubufatanye bukomeye dufitanye n’u Rwanda mu buzima rusange. Twese hamwe turimo gukoresha uburyo bwa ‘Twese Abanyamerika”.

Ati “Twese hamwe! Ababiri baruta umwe. Abagiye inama Imana irabasanga”.

Mu myaka 20 ishize, Leta zunze ubumwe za Amerika zashoye miliyari 1.5 y’amadolari ya Amerika mu bikorwa by’ubuzima rusange mu Rwanda, ubufasha bwafashije u Rwanda kuzamura umusaruro w’ubuzima ku bibazo byinshi birimo malariya, igituntu, ndetse n’agakoko gatera SIDA.

Related posts

Musanze: Gufata neza umusaruro w’ibigori byagabanyije igihombo ku bahinzi

admin

Ibiciro ku isoko byazamutseho 6.9 ku ijana mu Ugushyingo kubera ibiribwa

admin

MINECOFIN yasobanuye birambuye iby’ikigega cy’ingoboka kizafasha ibigo by’abikorera byazahajwe na Covid-19

Chief Editor

Leave a Comment