November 30, 2020
Ikoranabuhanga

Gusaba uruhushya rw’inzira ujya gushaka serivise za ngombwa ubu harifashishwa ikoranabuhanga

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko muri ibi bihe abantu basabwa kuguma mu ngo mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, abantu bashobora gusaba uruhushya rwo kujya gushaka serivisi za ngombwa bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga.

Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije kuri Twitter, ivuga ko zimwe muri serivisi z’ingenzi harimo guhaha, kujya kuri banki, farumasi, gushyingura, kwivuza n’ibindi byihutirwa.

Kugira ngo umuntu asabe urwo ruhushya, bisaba kwinjira ku rubuga yashyizeho (rwa www.mc.gov.rw, ) cyangwa agakoresha telefoni igendanwa,akanda *127#.

Nyuma bisaba kwandika umwirondoro wawe, nomero yawe y’indangamuntu n’iya telefoni, hanyuma ukinjizamo ibikubiye mu rugendo rwawe, werekana aho uva n’aho ujya, impamvu y’urugendo n’ibirango by’ikinyabiziga (purake).

Hakurikiraho kwinjizamo itariki, igihe ugendeye n’igihe ugarukira, hanyuma ukohereza ugategereza igisubizo.

Iyo urugendo rwawe rwemewe cyangwa se rutemewe, Polisi ikoherereza ubutumwa ibikumenyesha.

Polisi y’u Rwanda isaba abantu bose bemerewe kujya gushaka serivisi zemewe ko bagomba kwerekana ubutumwa bugufi bubemerera kugenda, igihe Polisi ibahagaritse.

Related posts

Perezida Kagame yashimye impinduka nziza mu ikoranabuhanga Broadband commission yazanye mu myaka 10 ishize igiyeho

Chief Editor

Ukuri:Uburyo wabona interinete utaguze kandi idashira muri telefone yawe ukoresheje urwembe na rukuruzi

Chief Editor

Ikinyarwanda cyongewe mu ndimi 108 Google isemura

Chief Editor

Leave a Comment