November 24, 2020
slider Ubuzima

Mu gihe tutaragera ku mubare wa zeru ingamba tugomba gukomeza kuzishyira mu bikorwa-Minisitiri Ngamije

Umubare w’abarwaye coronavirus mu Rwanda ukomeje kwiyongera mu gihe aho kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mata 2020,Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko habonetse abarwayi 22  bashya b’iki cyorezo mu bipimo 1,046 byafashwe mu masaha 24 yari ashize, bituma abamaze kurwara bose bagera ku 176.

Mu Rwanda abarwayi bakize bagumye kuri  87, na ho abakirimo kwitabwaho n’abaganga ni 89. Ubwiyongere bwaturutse mu batwara amakamyo yambukiranya imipaka n’abo bakorana, uretse ko abatahuwe bose barimo kuvurirwa ahantu habugenewe ndetse bari no koroherwa.

Kuva umurwayi wa mbere abonetse mu Rwanda tariki 14 Werurwe 2020,imibare y’abarwayi ba covid19 yagiye yiyongera ariko iza kugenda igabanuka kugeza n’ubwo hari abantu batangiye gukira iki cyorezo ibyo bihita bitanga ikizere ko ibihe bidasanzwe bishobora kuzarangira vuba.

Kuba abarwayi bakomeje kwiyongera,ibi byatumye abantu bikuramo ko tariki ya 30 Mata 2020 yari yashyizweho by’agateganyo nk’igihe cyo gusoza ibihe bidasanzwe, ishobora kuzongerwa nk’uko Minisitiri w’ubuzima Dr Ngamije Daniel aherutse guca amarenga abivuga.

Icyo gihe mu kiganiro Dr Ngamije yagiriye kuri RBA ,yavuze ko ibihe bidasanzwe mu Rwanda bizarangira ari uko nta muntu n’umwe urwaye covid19 uzaba ukigaragara ku butaka bw’u Rwanda.

Ati”Ntabwo abantu bari bakwiye kumva ko imibare guhindagurika ari ikibazo cyangwa ari igitangaza.Icyorezo niko giteye kugeza ubwo tuzababwirira ko nta muntu numwe tukibasha kubona.Ariko mu gihe tutaragera ku mubare wa zero,ingamba zo tugomba gukomeza kuzishyira mu bikorwa”.

Yakomeje avuga ko abantu bakunda gatangaza amatariki yo gusoza ibihe bidasanzwe mu Rwanda(lockdown),baba bayobya abaturage kuko icyemezo cya nyuma kizafatwa na guverinoma bitewe n’uko icyorezo kizaba kifashe.

Ati”Icyemezo cyo gufunga cyafashwe na guverinoma abanyarwanda bategereze ko guverinoma izongera gufata undi mwanzuro ihereye k’uko icyorezo kizaba gihagaze.Abavuga amatariki yo gufungura nta shingiro bifite ni ukuyobya abaturage”.

Minisiteri y’Ubuzima irasaba abaturarwanda gukurikiza amabwiriza y’ubuzima yashyizweho na Leta cyane cyane hitabwa ku gukaraba intoki kenshi, kuguma mu rugo no kwambara agapfukamunwa ku bantu bavuye mu rugo ndetse n’abahuye n’abandi benshi, nko mu nsisiro ahatuye imiryango myinshi.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kwihanangiriza buri wese, isaba kubahriza amabwiriza yo kwirinda, kudahisha cyangwa kwirinda kwanga gutanga amakuru no kudahisha ibimenyetso bya COVID-19, kuko ari ugushyira ubuzima bw’abandi mu kaga ndetse uzafatwa yakoze ibyo azahanwa n’amategeko.

Abihe bidasanzwe bigizwe cyane cyane na gahunda ya GumamuRugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus, mu Rwanda byatangiye gushyirwaho tariki 21 Werurwe 2020 bikomeza kugenda byongerwa bitewe n’uko icyorezo cyari kifashe mu gihugu aho byari biteganyijwe ko bishobora kuzarangira tariki 30 Mata 2020 ariko kuba abarwayi bakomeje kwiyongera nta kizere ko cyarangira.

Related posts

Kicukiro:Abashoferi 9 batawe muri yombi bazira kubyiganira mu modoka imwe muri ibi bihe

Chief Editor

Cyera kabaye Kabuga Félicien ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yafashwe

Chief Editor

Abahinduye ingo zabo ahahurira abantu bihanangirijwe nyuma y’uwavumbuweho covid19 acuruza akabare

Chief Editor

Leave a Comment