November 30, 2020
Ubuzima

OMS yikomye bikomeye Tanzania ku kuba yarajenjekeye ingamba zo kwirinda Covid19

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rivuga ko gucyerererwa kwa Tanzania mu gushyiraho ingamba zikaze zo kurwanya kwiyongera k’ubwandu bwa coronavirus gushobora kuba ari ko kwatumye umubare w’abanduye wiyongera cyane mu gihugu.

Dr Matshidiso Moeti ukuriye OMS ku mugabane w’Afurika avuga ko hari impungenge ku kwiyongera k’ubwandu bwa coronavirus muri Tanzania kwabayeho mu minsi micye ishize.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Dr Moeti yagize ati:”Ni byo rwose ko muri Tanzania twabonye ko uburyo bwo guhana intera ngo abantu ntibegerane, harimo no kubuza ko habaho guterana kw’abantu benshi, byafashe igihe mbere yuko bitangira”.

Yungamo ati “Kandi twemeza ko ibi bishobora kuba byaratumye habaho kwiyongera kw’umubare w’abanduye yo”.

Perezida John Magufuli yakomeje kunengwa kubera gushishikariza abaturage gukomeza guterana bagasenga, aho gushyiraho ingamba zikaze zo kugabanya ikwirakwira ry’ubwandu bwa coronavirus.

Ku itariki ya 16 y’ukwezi gushize kwa gatatu nibwo Tanzania yemeje ko habonetse umuntu wa mbere wanduye coronavirus. Kugeza ku wa kane w’iki cyumweru, umubare w’abanduye wari ugeze kuri 284.

Icyo gihe leta yafunze amashuri yose na za kaminuza mu gihe cy’intangiriro cy’iminsi 30 mu kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa coronavirus. Mu cyumweru gishize, icyo gihe cyarongerewe.

Perezida Magufuli yavuze ko atashyira umujyi wa Dar es Salaam mu bihe bidasanzwe by’akato, uwo mujyi ukaba ari wo wabonetsemo benshi mu banduye. Yavuze ko byagira ingaruka zikomeye ku bukungu.

Related posts

Covid19:Abarwayi bakomeje kwiyongera biteye ubwoba noneho habonetse abarwayi 59 mu turere tune na Kigali

Chief Editor

Ngororero:Umugabo yishe umugore we akoresheje ishoka arangije nawe arimanika arapfa

Chief Editor

Igisubizo kuri Malaria:Havumbuwe mikorobe ibuza udukoko dutera malaria kwinjira mu mibu

Chief Editor

Leave a Comment