December 3, 2020
Politiki slider

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na mugenzi we Donald Trump ku kurwanya Covid19

Perezida Paul Kagame, yatangaje ko yagiranye ibiganiro byiza na Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika byibanze ku kurwanya icyorezo cya covid19.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyo biganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, ndetse no ku bufasha Perezida Trump ubwe ndetse n’ubutegetsi bwa Amerika muri rusange biyemeje gukomeza guha u Rwanda mu rwego rwo kurufasha guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Ati”Nagiranye ikiganiro kiza na Perezida Donald Trump.Twaganiriye ku mubano wacu mwiza n’inkunga ku giti cye ndetse n’ubuyobozi bwe bongerereye u Rwanda mu kurwanya icyorezo cya covid19”.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo bufasha ari inkunga ishimishije kandi y’ingirakamaro.

Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye iki kiganiro nyuma y’uko Leta zunze ubumwe z’Amerika zongeye gutera inkunga u Rwanda ingana hafi na miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda yo gufasha mu bikorwa byo kurwanya covid19.

Hari Miliyoni eshatu z’amadolari angana na miliyari 2.8 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe mu buryo butaziguye n’ikigo cyo muri Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (CDC) ashyirwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC).

Aya mafaranga azakoreshwa mu kongerera laboratwari ubushobozi n’umutekano, ndetse akazanakoreshwa mu gutanga amahugurwa ku bajyanama b’ubuzima mu turer twose 30.

Hari kandi hafi miliyari y’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe n’Abanyamerika, binyuze mu kigo cya Leta zunze ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), azongerwa kuri miliyoni y’amadolari y’inkunga yatanzwe mbere binyuze muri gahunda yiswe ‘Ingobyi’, yatangajwe ku ya 4 Mata 2020, ndetse akazanakoreshwa mu kwita ku mpunzi ziri mu Rwanda.

 

Related posts

Ibyaranze tariki 10 Kamena 1994 Kambanda yibutse umuvuno ategeka abacuruzi kugura imbunda zo kwihutisha Jenoside

Chief Editor

Ngoma:Ubwanikiro bw’ibigori bahawe bugiye gukuraho ibihombo bahuraga nabyo mu buhinzi bw’ibigori

Chief Editor

Perezida Kagame yayoboye Inama ya Komite Nyobozi ya FPR Inkotanyi [Amafoto]

Chief Editor

Leave a Comment