November 24, 2020
Udushya

Umurambo w’umugore wasanzwe mu nzu y’umuhungu bakundanaga waramaze kwangirika

Polisi yo mu gihugu cya Afurika y’Epfo irimo gukora iperereza ku rupfu rw’umugore w’imyaka 32 y’amavuko yasanzwe yapfiriye mu nzu y’umuhungu bakundanaga ndetse n’umubiri we waramaze kwangirika bikomeye.

Amakuru avuga ko nyakwigendera,Dikeledi Dieketseng yaburiwe irengero mu gihe kingana n’iminsi itatu nyuma y’uko yari avuye mu rugo iwabo ari kumwe n’uwo muhungu bakundanaga utaratangajwe amazina.

Nyuma y’uko abuze,abo mu muryango we batangiye gushakisha bagera no ku nzu y’umuhungu bakundana ariko basanga inzu irafunze.Bagerageje uko bashoboye babifashijwemo na nyirarume w’uwo muhungu,barafungura binjira mu nzu ariko bacitse umugongo babonye umurambo wa Dieketseng ku gitanda waramaze no kwangirika.

Amakuru avuga ko uwo muhungu yigeze gukora akazi ko gucunga umutekano,bahise batangira kumushaka ariko baramubura maze ikibazo bahita bagishyikiriza urwego rwa polisi.

Kumushakisha byatwaye iminsi 12 ariko yaje gufatwa polisi imaze iminsi imuhiga maze ku wa Kane tariki 23 Mata,bamusanga yihise mu nzu y’inshuti ye.

Nyuma gato y’uko afatwa,umuvandimwe wa nyakwigendera witwa Mapaseka Masakala w’imyaka 30 y’amavuko, yabwiye Daily Sun dukesha iyi nkuru ko umwicanyi yafashwe.

Ati”Amasengesho yacu yasubijwe.Twizeye ko sekibi wakundanaga n’umuvandimwe wanjye ukwihishahisha kwe kwarangiye.Ibyo yakoraga ntibyumvikana kandi twizeye ko itegeko rizakora akazi karyo maze ahabwe igifungi cya burundu.

Yakomeje avuga ko akimara kubona umurambo w’umuvandimwe we warangiritse bikomeye,kuva icyo gihe itarongera gusinzira.

Ati”Ntabwo ngishobora gusinzira kuva ubwo twabonaga umurambo we mu cyumweru gishize.Byibura nk’umuryango tugiye kubaho mu mahoro kuba twizeye ko uwukekwa afunzwe”.

Umuvugizi wa Polisi Brig Motantsi Makhele yemeje ifatwa ry’uwo musore avuga ko byatawaye igihe kire kire kugira ngo afatwe atabwe muri yombi.

Ati”Uwukekwa w’imyaka 33 y’amavuko arafunzwe akekwaho icyaha cyo kwica umukunzi we w’imyaka 32 y’amavuko. Ku ya 14 Mata 2020, abapolisi bahamagajwe mu gicye cya ‘L’ muri Botshabelo nyuma y’uko Dikeledi Masakala ufite imyaka 32 basanze yarapfiriye ku buriri”.

Akomeza agira ati”Ubwo ipereza ryahise ritangira gukorwa kuri icyo kirego cyo kwica ubwo umuhungu twamufashe mu masaha yatambutse kuri uyu wa kane tariki 23 Mata 2020 aryamye mu nzu y’inshutiye iherereye mu gice cya ‘U’ muri Botshabelo.Biteganijwe ko aza kugezwa imbere y’ubucamanza bwa Botshabelo vuba aha”.

 

Chief Editor/IGIRE.RW

Related posts

Umugore arahigwa bukwara nyuma yo gusambanya agahungu k’imyaka 10 k’umugabo basanzwe bakundana

Chief Editor

Umugabo yatekeye umutwe abadepite ba Somaliya abiba milliyari esheshatu z’amanyakenya

Chief Editor

Umugabo yongeye kwandura covid19 ubwo yari mu kirori yateguye ngo yishimire ko yayikize

Chief Editor

Leave a Comment