November 28, 2020
Hanze

Mu bitaro byo mu mujyi coronavirus yabanjirijemo nta murwayi n’umwe wayo usigayemo

Ubuyobozi mu Bushinwa, bwatangaje ko nta murwayi wa coronavirus usigaye mu bitaro byo mu mujyi wa Wuhan, aho iki cyorezo cyahereye mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize wa 2019.

Umuvugizi wa Komisiyo ishinzwe ubuzima mu Bushinwa, Mi Feng yatangaje ko kugeza kuri iki Cyumweru tariki 26 Mata, nta murwayi wa coronavirus wari ukiri mu bitaro byo mu mujyi wa Wuhan.

Yavuze ko iyo ntambwe yatewe nyuma y’ubufatanye bw’inzego z’ubuzima n’abaturage.

Mi Feng yagize ati: “Icyo tugiye gukora mu bihe bikurikira, tuzasohoza ibyifuzo bya guverinoma mu gukomeza kwirinda ubwandu bwaba ubuturetse hanze ndetse n’ imbere mu gihugu.

Mu mujyi wa Wuhan abantu banduye coronavirus bari 46,452 cases, ni ukuvuga 56% by’abanduye mu Bushinwa hose. Abapfuye bishwe na coronavirus muri uwo mujyi ni 3,869 , bakaba bangana na 84% by’abapfuye bose mu gihugu.

Ubwo ubwandu bwa coronavirus bwiyongeraga mu mujyi wa Wuhan muri Mutarama uyu mwaka, Leta yafashe ingamba zo kuwushyira mu kato abaturage bategekwa kuguma mu ngo zabo, ingendo zirahagarikwa. Nubwo ubwandu bwandu bwagabanyutse, gusuzuma abaturage biracyakorwa.

Kugeza ubu ku isi imibare igaragaza ko abantu basaga miliyoni 2.83 bamaze kwandura coronavirus, mu gihe abasaga ibihumbi 197 bamaze gupfa.

Related posts

CAR:Ingabo z’u Rwanda zarimbuye ibirindiro by’inyeshyamba za 3R ziherutse kwica umusirikare w’u Rwanda

Chief Editor

USA:Perezida Trump yatangaje ko niyatsindwa amatora atazatanga ubutegetsi ku mahoro

Chief Editor

Nimureke dushime Imana kuko agiye atigeze aduhemukira kandi ntiyahemukiye n’igihugu-Denise Nkurunziza

Chief Editor

Leave a Comment