November 24, 2020
Politiki slider

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF yakoze impinduka mu nzego za gisirikare

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, Paul Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bwa zimwe mu nzego za gisirikare, aho abarimo nka Gen Maj Innocent Kabandana,Brig Gen Ephrem Rurangwa,Col Emmanuel Kanobayire n’abandi bahawe imirimo mishya y’ubuyobozi mu gisirikare cy’u Rwanda.

Gen Maj Innocent Kabandana wari Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara, yagizwe Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare rya Gako,Brig Gen Ephrem Rurangwa agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gisirikare i Kanombe mu gihe Brig Gen Evariste Murenzi yagizwe Umuyobozi wungirije wa ‘Task Force Division’ ushinzwe ubutegetsi, igenamigambi n’ibikoresho.

Muri izi mpinduka zakozwe kandi,Col Dr Etienne Uwimana we yagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe serivisi zo gucisha abantu mu cyuma mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Ni mu gihe Col Emmanuel Kanobayire yagizwe Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro naho Maj Jean Claude Kalisa agirwa Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubutegetsi n’ibikoresho muri Diviziyo ya kane.

Muri uyu mwaka muri Gashyantare hakozwe impinduka mu buyobozi bwa RDF aho Colonel Faustin Tinka yagirwaga Umuyobozi wungirije wa Diviziyo irwanisha Imodoka za Gisirikare; Colonel Joseph Karegire agirwa Umuyobozi wa Brigade ya 411 naho Lt Col Geoffrey Gasana yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel agirwa Umugaba wungirije mu Ngabo zirwanira mu Kirere ndetse n’abandi bashyizwe mu myanya icyo gihe.

Impinduka zikomeye zakozwe mu buyobozi bukuru bwa RDF zabaye mu 2019, ubwo Gen Jean Bosco Kazura yagirwaga Umugaba Mukuru w’Ingabo naho Gen Fred Ibingira akongera kugirwa Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara.

Gen Maj Innocent Kabandana wari Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara, yagizwe Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare rya Gako

IGIRE.RW

Related posts

Rwamagana:Kumvira inama z’ubuyobozi byatumye Ntawumenyamunsi aba umuhinzi w’ikitegererezo

Chief Editor

U Rwanda rwahawe igihembo cy’ubwitange n’umurava mu kurwanya covid-19

Chief Editor

Minisitiri Uwizeyimana Evode yasabye imbabazi umukobwa w’umusekirite yakubise hasi

Chief Editor

Leave a Comment