November 28, 2020
Hanze

Uganda:Imfubyi y’imyaka 13 yageneye Leta inkunga y’ibihumbi 50 by’amashilingi yo kurwanya covid19

Imfubyi y’imyaka 13 y’amavuko yitwa Ongweng Nicolas Opiyo yo mu gace ka Gulu mu gihugu cya,yakoze ku mitima ya benshi ubwo yashyikirizaga Leta y’iki gihugu, inkunga ingana n’ibihugu 50 by’amashilingi ya Uganda (12.300 Frw) yo kwifashishwa mu guhangana n’ingaruka za covid19.

Iyi nkuru ya Chimpreports ivuga ko uyu mwana yakoze urugendo rw’ibirometero 10 n’amaguru ava mu ntara ya Uyama kugira ngo agere ku ivuko muri Gulu aho yatangiye iyo nkunga.

Nicolas ubusanzwe yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza,yavuze ko amaze iminsi myinshi yumva kuri radio ukuntu icyorezo cya covid19 gikomeje kubangamira isi, maze akorwa ku mutima n’iby’uko abantu bari kwishyira hamwe bagatanga inkunga yabo mu kanama gashinzwe gukurikirana abagizweho ingaruka n’icyo cyorezo mu gihugu.

Uyu mwana yavuze ko ayo mafaranga atanze nk’inkunga,yayakuye mu matafari yabumbye ubwo amashuri yari akimara guhagarikwa by’agateganyo mu gihugu cyabo.

Nicolas yagize ati”Tukimara kuva ku ishuri bitewe na gahunda ya Guma mu Rugo, nahise ntangira kubumba amatafari.Ubwo maze kuyagurisha,natekereje ko byaba byiza hari ayo ngeneye task force y’igihugu kugira ngo ntange umusanzu mu kurwanya icyorezo”.

Akomeza agira ati”Nishimiye kuba hari icyo nakoze mu kurwanya covid19 mu karere kanjye”.

Umuyobozi ushinzwe abaturage muri Gulu,Maj Santos Okot Lapolo,yashimye uwo mwana ku bw’uwo musanzu yigomwe agatanga, aboneraho no gusa abandi baturage kugera ikirenge mu cy’umwana muto akaba n’imfubyi Nicolas.

Ongweng Opiyo w’imyaka 13 (hagati) yigomwe ibihumbi 50 by’amashilingi ya Uganda atera inkunga Leta

Related posts

Breaking news:Uganda yongeye kurekura abandi banyarwanda 13

Chief Editor

Bwa mbere Botswana yatangaje abarwayi ba coronavirus kuva yatangira kwaduka

Chief Editor

Zimbabwe:Impinja zirindwi zapfiriye kwa muganga mu ijoro rimwe

Chief Editor

Leave a Comment