November 29, 2020
Hanze

Arabie Saoudite yakuyeho igihano cy’urupfu ku bantu bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko

Ubwami bwa Arabie Saoudite bwakuyeho igihano cy’urupfu ku batarageza imyaka y’ubukure, aya akaba ari andi mavugurura akomeje gukorwa n’ubwami bw’iki gihugu cyane cyane ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu.

Komisiyo ishinzwe Uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu kuri iki cyumweru yatangaje ko ibi byakozwe nyuma y’uko hakuweho igihano cyo gukubitwa inkoni.

Aya mavugurura atanga icyizere ko nta n’umwe wakoze icyaha ataruzuza imyaka y’ubukure uzongera guhanishwa igihano cy’urupfu kuri icyo cyaha.

Umuyobozi w’iyi komisiyo Awwad Alawwad, yavuze ko nta muntu utaruzuza imyaka y’ubukure uzongera guhabwa igihano cy’urupfu ahubwo kizasimburwa n’igifungo kitarenze imyaka 10.

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, ushyira Arabie Saoudite mu bihugu bya mbere bihanisha igihano cy’urupfu nyuma ya Iran n’u Bushinwa. Mu 2019, uyu muryango watangaje ko wishe abantu 184 bahanishijwe igihano cy’urupfu.

Igihano cy’urupfu ku muntu utarageza imyaka y’ubukure 18, kinyuranyije n’amasezerano ya Loni ku burenganzira bw’umwana, kandi Arabie Saoudite yarayemeje.

Awwad yagize ati “Uyu ni umunsi w’ingenzi kuri Arabie Saudite. Iri teka rizadufasha gushyiraho irindi tegeko riteganya ibyaha n’ibihano rigezweho kandi birerekana ubushake bw’ubwami bugikomeza mu gukora amavugurura y’ingenzi mu nzego zose z’igihugu cyacu”.

Icyakora ngo hashobora kuba hari umwihariko ku bana bishoye mu bikorwa bifitanye isano n’iterabwoba.

Nubwo Arabie Saoudite ikomeje gukora aya mavugurura, hari ibyo ikomeje kunengwa birimo igihano cy’urupfu ndetse n’ibindi bibabaza umubiri nko gucibwa intoki cyangwa ibindi bice by’umubiri ku bajura.

Related posts

Kureba abakene bidufasha kuvumbura ubwiza bw’Imana-Papa Francis

Chief Editor

USA:Perezida Trump yakuye ku mirimo umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’umutekano

Chief Editor

Umugore utwite yapfiriye kuri bariyeri nyuma yo gutinzwa n’abapolisi ngo ntiyambaye agapfukunwa

Chief Editor

Leave a Comment