November 24, 2020
Ubuhinzi

Guinee Bissau yabaye igihugu cya kabiri gisabye Madagascar umuti wa Covid19

Guinee Bissau yabaye iya kabiri ku mugabane wa Afurika isabye Madagascar umuti wa Covid-Organics iheruka gushyira ahagaragara ivuga ko uvura icyorezo cya covid19 inemera kuwukwirakwiza mu bindi bihugu bituranye nayo byo mu burengerazuba.

Ibi byemejwe na perezida wa Madagascar Andry Rajoelina mu kiganiro yagiranye na mugenzi we wa Guinee Bissau ,Umaro Sisosoko Embalo,bifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga.

Nk’uko visionguinee dukesha iyi nkuru ibitangaza,ngo Perezida Rajoelina yavuze ko Guinee Bissau igomba kohereza indege muri Madagascar kugira ngo ifate umuti wo kuyifasha guhangana n’icyorezo cya covid19 gikomeje kubangamira isi.

Abicishije ku rukuta rwe rwa twitter yagize ati”Ndashimira perezida wa Guinee Bissau ,Umaro Sisosoko Embalo ku kifuzo yagize cyo guha igihugu cye n’abaturanyi bacyo bo muri Afurika y’Iburengerazuba umuti wa CVO/Covid-organics.Agomba kohereza indege yo kuwuvana muri Madagascar.Aurika yiyunze inafatanyije izatsinda covid19”.

Kuri ubu Guinee Bissau ibaye igihugu cya kabiri cy’Afurika gisabye uyu muti ku mugaragaro nyuma ya Senegal yawusabye mu cyumweru gishize binyuze muri Perezida wayo,Macky Sall.

Uyu muti wa covid-organics ukozwe mu byatsi byitwa Artemisia wemejwe ko uekoreshwa mukuvura Malaria.Ni umuti kandi ukozwe no mu bindi byatsi gakondo byo muri Madagascar nk’uko byatangajwe n’ikigo cyawukoze cyo muri Madagascar gisanzwe gikora ubushakashatsi (IMRA).

Gusa ishami ry’umuryango wa Abibumbye ryita ku buzima OMS riherutse gushidikanya ku bushobozi bw’uyu muti rivuga ko nta kimenyetso cy’ukuri cyerekana ko uwo muti uvura bya nyabyo binashingiye ku bihamya bya siyansi ndetse ngo binemezwe n’ibigo bikomeye mpuzamahanga bikora ubushakashatsi mu birebana n’imiti.

Kugeza ubu Guinee Bissau ifite abarwayi 53 ba coronavirus barimo batatu bamaze gukira ndetse n’umwe umaze guhitanwa nayo.

Perezida wa Guinee Bissau, Umalo Sisosoko Embalo yiyemeje gukwirakwiza umuti wa covid19 mu baturanyi b’igihugu cye

Related posts

Duhindure imyumvire mu buryo dukoresha indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima-Dr Mujawamariya

Chief Editor

Ingabire appointed Minister at the Government of transition operating in exile

admin

The exiled Rujugiro in a court over grabbed properties

admin

Leave a Comment