November 27, 2020
Imyidagaduro

Ibyo nkora byose mbikesha Tom Close-The Ben

Umuhanzi w’umunyarwanda kuri ubu wibera muri Leta zunze ubumwe za Amareki,Mugisha Benjamin uzwi cyane ku izina rya The Ben,avuga ko ubwamamare bwe n’ibyo agezeho mugingo aya abikesha Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close aho yemeza ko yamufashe akabonoko akamwireka inzira y’umuziki.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, ubwo bamubazaga ku bijyanye n’iminsi ye ya mbere yo gutangira umuziki, avuga ko bitari byoroshye kuko byamusabaga imbaraga nyinshi kandi abantu batari bamenyereye umuziki nyarwanda.

The Ben abajijwe kuri Tom Close, yavuze ko bamenyanye akiga mu mashuri yisumbuye, naho Tom we ari bwo akigera muri kaminuza.

Icyo gihe Tom yari umuhanzi utangiye kumenyekana, naho The Ben we ni bwo yari agitangira kuririmba ku giti cye ndetse yari ataranasohora indirimbo, icyakora yafashaga Tom mu majwi mu ndirimbo nyinshi.

The Ben yagize yakomeje agira ati “Ni amateka ashishikaje cyane, twabaye abavandimwe turanabivuga mu bantu ko turi abavandimwe, natwe turabyumva ko turi abavandimwe”.

Yungamo ati“Tom ni we muntu navuga ko yamfashe akambwira ngo nze anyereke inzira, ku buryo ibyo nkora byose mbikesha Tom. Yego nanone mbikesha Imana, ariko Tom ni we Imana yakoresheje kugirango mbe ndi ahangaha”.

Tom Close na we wakurikiye iki kiganiro, yanditse kuri Instagram ubutumwa bushimagiza The Ben, amubwira ko ari inshuti idasanzwe, agaragaza ko aciye bugufi ku bw’iki cyubahiro Then Ben amuhaye, ndetse avuga ko nubwo hakiri urugendo rurerure rwo kugenda, ariko aho banyuranye Imana yabanye na bo bakaryoherwa n’ibyo banyuragamo.

Asoza agira ati “Uri umuntu utangaje Imana iguhe umugisha”.

Mu mwaka wa 2007, ni bwo Tom Close yatangiye gukorana na The Ben ari na bwo bamenyanye, ndetse mu myaka ya 2008 na 2009, The Ben yakundaga kuza gufasha Tom Close kuririmba mu bitaramo byabaga byateguwe muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, ku buryo itangazamakuru ryajyaga rivuga ko Tom Close ari mubyara wa The Ben.

The Ben (iburyo) na Tom Close (ibumoso) mu bihe bya mbere

Related posts

Umwe mu bavanga umuziki mu Rwanda Dj Miller yitabye Imana

Chief Editor

Icyamamare akaba umunyabigwi muri muzika Manu Dibango yitabye Imana azize coronavirus

Chief Editor

The Ben n’ibindi byamamare bashenguwe bikomeye n’urupfu rwa mushiki we[Amafoto]

Chief Editor

Leave a Comment