December 4, 2020
Politiki slider

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku muti wa Covid19 uherutse kuvumburwa na Madagascar

Perezida wa repubulika y’u Rwanda,Paul Kagame, yavuze ko umuti wa covid19 Madagascar iherutse kumurika,awumva nk’uko abandi bawumva nta byinshi arawumenyaho ariko agitegereje ibizagaragazwa na siyansi ndetse n’icyo uzamarira abawukoresha.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mata mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga ahanini kibanze ku ngamba zo guhangana n’icyorezo cya coronavirus.

Ubwo umunyamakuru yamubazaga ku byerekeranye n’icyo abanyarwanda bari gukora mu gushaka ibisubizo byo guhashya icyo cyorezo nk’ubuvumbuzi n’ibindi,umukuru w’igihugu yavuze ko hari bimwe abanyarwanda bakoze birimo nk’imashine yongerera umwuka abarwayi ba covid19.

Yavuze ko Abanyarwanda bari gukora ibishoboka bakoresheje ibiriho cyangwa ibyagezweho byumvikana ku isi yose ndetse bijyanye n’ibyo siyansi ivuga ndetse na OMS.

Akomeza agira ati”Twemera amabwiriza ya siyansi (ubumenyi) kurusha indagu,cyangwa ubupfumu cyangwa ibyo abantu bavuga gusa kubera ko ariko babishatse.Ibyo turabyirinda”.

Umunyamakuru kandi yamubajije no ku byerekeranye n’umuti wa Covid19 Madagascar giherutse kuvumbura,Perezida Kagame avuga ko ku byemera ari uburenganzira bwa muntu ariko bibaye byiza umuntu yakemera ibyagaragajwe na siyansi isobanutse.

Ati”Ibyo bya Madagascar rero nabyo mbibona nk’uko wabibonye….,wahitamo kubyemera, ni uburenganzira bwawe cyangwa se ukabigiraho ikibazo ukavuga uti reka dutegereze turebe aho byakoze n’icyavuyemo.Nanjye narabibonye ariko njye nakubwiye ko cyane cyane ngerageza gukurikiza no kumvira siyansi isobanutse nk’uko tuyizi ubwo ariko nibyo tuzajya tubyumva turebe n’ibirimo ibyo aribyo”.

Kugeza ubu yu muti wavumbuwe n’igihugu cya Madagascar ntabwo uremezwa n’ibigo mpuzamahanga by’ubushakashatsi ku miti ndetse n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ahubwo ryaburiye iki gihugu kwitondera kuwukoresha kuko utarizerwa ku buziranenge bwawo.Ibihugu bibiri nibyo bimaze gusaba uwo muti birimo Senegal na Guinee Bissau.

Related posts

Ibyo u Rwanda na RDC baganiriyeho mu nama yabahuje mu rwego rwo kurwanya Covid19

Chief Editor

Ese Gen Tumukunde wari soma mbike wa Museveni yafatanyije na RNC mu byakorewe Abanyarwanda muri Uganda?

Chief Editor

Umubare w’abarwayi ba coronavirus mu Rwanda wiyongereho barindwi

Chief Editor

Leave a Comment