November 28, 2020
Politiki slider

Perezida Kagame yakuye Gen Patrick Nyamvumba ku mirimo ye

Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakuye ku mirimo Gen Patrick Nyamvumba wari minisitiri w’umutekano mu gihugu kubera amakosa yakoze.

Itangazo rikura Gen Nyamvumba ku mirimo ye ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard mu izina rya Perezida Paul Kagame.

Rigira riti”Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 27 Mata 2020, Perezida wa Repubulika yavanye ku mirimo Gen. Patrick Nyamvumba wari Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, kubera amakosa ajyanye n’inshingano agikorwaho iperereza.’’

Rikomeza rivuga ko “General Nyamvumba asubira ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda mu gihe hategerejwe ikindi cyemezo.’

Gen Patrick Nyamvumba yari amaze amezi atanu agizwe Minisitiri w’Umutekano.Iyi minisiteri yasubijweho nyuma y’imyaka itatu isheshwe.Ku wa 4 Ukwakira 2016 ni bwo Perezida Kagame yashyizeho Guverinoma nshya, aho inshingano n’ububasha bya Minisiteri y’Umutekano byimuriwe muri Ministeri y’Ubutabera.

Gusa Perezida Kagame yabaye nk’uwuca amarenga ubwo yatangizaga Umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’igihugu ku wa 16 Gashyantare 2020 mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare i Gabiro,aho Icyo gihe yavuze ko hari ikibazo kigaragaramo Dr Diane Gashumba cy’amavuriro, kinareba Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira na Minisitiri w’Umutekano, Gen Nyamvumba Patrick.

Icyo gihe Kandi nibwo Perezida Kagame yavuze ku bwegure bw’Abanyamabanga ba leta, Evode Uwizeyimana na Dr Munyakazi Isaac n’uwari Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba.

Muri uku kwezi kwa Mata muri guverinoma hamaze kuvamo abayobozi bakomeye babiri.

Aba barimo Gen.Nyamvumba wavanywe ku mirimo ye nyuma yuko ku wa 9 Mata 2020,Perezida Paul Kagame akayuye ku mirimo Amb Olivier Nduhungirehe wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, kubera imikorere yo gushyira imbere imyumvire ye kurusha politiki y’igihugu.

Related posts

Abasirikare Batanu baregwa gufata abagore ku ngufu batoboye bavuga byose n’umubano bari bafitanye nabo

Chief Editor

MINEDUC yemeye kuriha amafaranga y’ingendo zose z’abanyeshuri basubira iwabo

Chief Editor

Rwamagana:Akarere kagiye gukemura ibibazo by’imiryango itagira aho ikinga umusaya n’iyifite inzu zangiritse

Chief Editor

Leave a Comment