November 24, 2020
Hanze

Ubutaliyani:Leta igiye gutanga agahenge ku mategeko akomeye yashyizeho yo kurwanya covid19

Leta y’Ubutaliyani yatangaje koroshya amategeko akomeye yashyizweho mu cyumweru birindwi bishize yo kurwanya coronavirus, ni nyuma y’uko imibare y’abapfa buri munsi igeze ku gipimo cyo hasi kuva hagati mu kwezi kwa gatatu.

Minisitiri w’intebe Giusepe Conte yavuze ko ibyo bizatangira tariki 04 z’ukwezi gutaha kwa gatanu, aho abantu bazemererwa gutangira gusurana ariko ari bacyeya kandi bambaye udupfukamunwa.

Ibindi bihugu nka Afurika y’Epfo, Ubusuwisi na Espagne nabyo byatangaje ko bigiye koroshya izi ngamba.

Abategetsi mu Butaliyani bavuga ko ikigereranyo cy’abantu umuntu ufite iyi virus ubu yanduza kigeze hasi, ko ariyo mpamvu bagiye koroshya amategeko asanzweho.

Iby’ibanze bagiye koroshya?

Avugira kuri televiziyo, minisitiri w’intebe Conte yavuze ko izo ngamba zirimo ko;

Abantu bazemererwa kugenda hagati mu karere kabo ariko kujya mu tundi turere bitazaba byemewe

Gushyingura bizongera kwemerwa, ariko bikorwa n’abantu batarenze 15 kandi bikorerwe hanze

Abakora siporo ku giti cyabo bazemererwa kwitoza, abantu bose nabo bemerererwe gukorera siporo hanze y’ingo zabo

Utubari n’inzu z’uburiro bizafungura ariko gusa umuntu agura ibyo atwara – atari ukubimushyira nk’uko bimeze ubu – ibiryo ni ukubirira mu rugo cyangwa mu biro

Kuva tariki ya mbere Kamena 2020 nibwo biteganyijwe ko utubari, inzu z’uburiro n’inzu zitunganya ubwiza bizongera gufungura bisanzwe.

Amakipe y’imikino azongera gutangira kwitoza hamwe tariki 18 Gicurasi uyu mwaka.Ntihatangajwe igihe shampiyona y’umupira w’amaguru mu Butaliyani ishobora gurangirira.

Conte yavuze ko ibikorwa byo kwirinda guhura kw’abantu benshi bizakomeza mu yandi mezi ari imbere, nk’insengero zizakomeza gufungwa. Yasabye abantu gukomeza kutegerana nibura ku ntera ya 3m.

Ati: “Niba ukunda Ubutaliyani ha intera mugenzi wawe”.

Kuri iki cyumweru tariki 26 Mata,mu Butaliyani hapfuye abantu 260, umubare muto ku munsi kuva tariki 14 Werurwe 2020. Abo iyi ndwara imaze guhitana bose ni 26,644, nibo benshi mu Burayi.

Abamaze kwandura Covid-19 mu Butaliyani ni 197,675 nk’uko bivugwa n’imibare ya kaminuza ya Johns Hopkins.

 

Related posts

USA:Urupfu rw’umwirabura rwateje ibibazo bikomeye [Amafoto]

Chief Editor

Malawi:Ishyaka rya Perezida Mutharika watsinzwe amatora ryasabye ko yongera agasubirwamo

Chief Editor

RDC:Général wari umugaba mukuru w’ingabo wungirije anakuriye iperereza yasanzwe iwe yapfuye

Chief Editor

Leave a Comment